Amakuru yukuri ku mujyi wa Kalembe ingabo za FARDC zivuga ko zisubije.
Igihe cy’isaha z’igitondo cya kare cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22/10/2024, ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC), zatangaje ko zisubije agace ka Kalembe kari gaheruka kwigarurirwa n’umutwe wa M23, ariko uyu mutwe wakomeje kuja imbere usatira i Pinga ho muri teritware ya Walikale.
Ahagana ku Cyumweru tariki ya 20/10/2024 nibwo umutwe wa M23 wabohoje i Kalembe, umujyi muto uherereye mu bice byo muri teritware ya Masisi muri Kivu Yaruguru. M23 yafashe aka gace nyuma y’imirwano ikaze yayisakiranyije n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa (FARDC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi, abacanshuro na SADC).
Kuri uyu wa Kabiri, umuvugizi w’igisirikare cya RDC, Gen Sylvain Ekenge, yatangaje ko uy’umujyi wa Kalembe ingabo z’igihugu cye zawishubije, kandi ko zawufashe ku wa mbere tariki ya 21/10/2024.
Anavuga kandi ko imirwano hagati y’Ingabo za Leta na M23 yabereye no mutundi duce tutagenzurwaga n’uruhande urwarirwo rwose.
Ibi ntacyo ubuyobozi bwa M23 bwigeze bubitangazaho ariko umwe mu baturage baturiye ibyo bice bya Kalembe yabwiye itangaza makuru ko imirwano igikomeje mu nkengero z’uyumujyi.
Yagize ati: “M23 iri muri Kalembe , kandi turi kumva amasasu hafi yayo. Naho abaturage bo bahunze ntibaragaruka.”
Uyu muturage yabashe no guhamya ko muri aka gace network zitari gukora, rero akaba aribyo biri gutera urujijo kuribamwe bakaba batari kumenya ugenzura aka gace.
Ku rundi ruhande, andi makuru avuga ko umutwe wa M23 wakomeje kuja imbere, ndetse ko abarwanyi bayo barenze ikiraro cya Kalembe berekeza i Pinga ho muri teritware ya Walikale.
Kuba umutwe wa M23 winjiye muri Walikale, bigaragaza ko uyu mutwe umaze kugira ibice wigarurira byo mu materitware atanu.
Ubusanzwe M23 yagenzuraga ibice bimwe na bimwe muri teritware 4 zo mu Ntara ya Kivu Yaruguru, iya Masisi, Rutshuru na Lubero kuri ubu yageze no muri Walikare hakaba hasigaye indi imwe gusa itarageramo ari yo iya Beni.
Aka gace ka Kalembe kazwi kuba ari ngenzi kubijanye no bucuruzi, kuko gahuza Tshopo, Kivu y’Amajy’epfo, Maniema na Kivu Yaruguru.
Usibye ibyo kanazwi kandi kuba gakungahaye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
MCN.