Col Lwamba ureba brigade y’ingabo za RDC mu Minembwe yasabwe kuhava vuba.
Sosiyete sivile yo mu Minembwe, mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, niyo yatanze ubutumwa bwanditse isaba ko Colonel Lwamba Jean Pierre, umuyobozi wa brigade ya 21, ureba imisozi ya Fizi na Mwenga mu majyepfo y’intara ya Kivu y’Epfo, yasimburwa ngo kuko ibyemezo bye bitandukanye n’ubutumwa bw’amahoro yagakwiye kuba ari gutanga mu baturage bo muri ibyo bice.
Inyandiko zigufi z’iyi sosiyete sivile yo mu misozi miremire y’Imulenge, ziteweho umukona n’umuyobozi wayo, Ruvuzangoma Saint-Cadet Rubibi, zitangira zigira ziti: “Aho kubahiriza indahiro ye yo kurengera abaturage n’ibyabo, Colonel Lwamba, yafashe icyemezo gitundukanye n’ubutumwa bw’amahoro arimo.”
Zikomeza zigira ziti: “Atoteza abaturage b’abasivile binyuze mu kubafata uko yishakiye, kubakorera iyicarubozo; tariki ya 22/10/2024, Col Lwamba yohereje ingabo ze mu mihana imwe igize Komine Minembwe, maze zisaka mu mazu, kandi uko zisaka ninako za sahuraga n’ibyabaturage, igitangaje banafunze umusaza uzwi kw’izina rya Zakayo Runezerwa, uri mu kigero cy’imyaka 70, afungirwa muri kontineri kuri brigade ya Minembwe, azira drone y’ingabo zo muri iyi brigade yaburiwe irengero ku wa Kabiri w’iki Cyumweru.”
Sosiyete sivile, muri izi nyandiko zayo, igashimangira ko “ataribwo bwa mbere uyu mukoloneli akorera amarorerwa abaturage ba Minembwe, bityo ko agomba guhita ahavanwa vuba nabwangu.
Ati: “Si ubwa mbere uyu mukoloneli yerekana ubugome bwe ku Banyamulenge, n’iyo mpamvu sosiyete sivile isaba ko uyu musaza watawe muri yombi yarekurwa vuba, ariko kandi uyu Colonel Lwamba ahite asimburwa n’undi muyobozi ukwiye urwo rwego.”
Zakayo watawe muri yombi arazira ko yaba ari we waburishije iriya ndege nubwo hari n’andi makuru ari kuvuga ko iyo drone yaguye mu mashyamba yo muri ibyo bice.
Umwe mu baturage batuye mu muhana wa Runundu rw’Abakomite aho bikekwa ko iyi ndege yaburiye yatanze ubuhamya, mu majwi yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ku wa 22/10/2024. Yumvikanye agira ati: “Nko murukerera, ako kadege ka FARDC kazamutse mu mihana gacunga umutekano, ni akantu gatoya kangana n’igitabo cya Bibiriya. Bakohereje, noneho ngo uwakohereje ntiyagaha igihe, ubundi bagahaga igihe kagenderaho hanyuma bakongera bakagarura.”
Uwatanze ubuhamya yakomeje agira ati: “Uwo wakohereje ngo yari yanyoye yasinze ntiyibuka kukagarura amasaha ageze gahita kabura, abasirikare bo bakavuga ko kaguye mu muhana wo ku Runundu rw’Abakomite. Nuko baravuga ngo abagatoraguye ni twe, kaba karanyereye, kararigise.”
Uyu avuga ko FARDC yashakishije iyo drone ahantu hose hanyuma ikayibura, niko guhita ifata Zakayo kuko hari umwana wamubwiye ngo “dore kino kintu kiri hejuru yacu Papa! Nuko baramufunga kandi yanakubiswe cyane, bagiye bamumenaho amazi, ari nako bamukubita inkoni nyinshi. Ntituzi niba bucya akiriho araye muri kontineri.”
Gusa, hari andi makuru avuga ko iriya drone ya Fardc yabuze, ishobora kuba yibwe na Wazalendo bayiketseho kuba imari.
Abo ku ruhande rwa Leta bo ariko baremeza ko iyi drone yahanuwe na Twirwaneho, itsinda ry’abasore Babanyamulenge barwanira ubwoko bwabo mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Hagati aho, ukuri kwabyo ntakuramenyekana, kuko hari abandi bavuga ko iyi drone yazimiriye mu mashyamba.
MCN.