Itombwe: Haravugwa amakuru y’inka zirenga 28 zaraye zibwe.
Inka zigera kuri 30 zari ziragiwe n’abo mu bwoko bw’Abapfulero, zaraye zibwe iri joro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa Kane tariki ya 24/10/2024, zibigwa mu bice byo muri Secteur ya Itombwe muri teritwari ya Mwenga mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Ahagana mu masaha y’urukerera rwo kuri uyu wa Kane, nibwo iz’inka zibwe.
Ahitwa mu Ruhemba ho muri Localité ya Kigazura, haherereye muri grupema ya Basimukinji ya mbere, niho iz’inka zagendeye.
Amakuru ava muri ibyo bice avuga kuri iz’inka zibwe, nuko ibirari byazo byerekeye mu mashyamba yo mu bice by’i Lungulungu, bigakekwa ko zoba zibwe na Wazalendo.
Si igitangaza kumva Wazalendo bakora ibikorwa byo guhemukira benewabo bo mu bwoko bw’Abapfulero, kuko n’ubushize aha muri ibyo bice basahuye ibikoresho byo mu itorero rya CELPA riyobowe n’umushumba wo muri ubwo bwoko.
Muri bimwe byasahuwe harimo amaturo, microphone zirenga zitandatu ndetse n’ibindi bikoresho bisanzwe bifasha itorero kugaragara neza.
Ibi bikomeje gutuma umutekano wo muri Mibunda urushaho kumera nabi, dore ko hagize igihe habera n’intambara hagati ya Red-Tabara n’ingabo z’u Burundi zo mu itsinda rya TAFOC.
MCN.
Hhh inka z’ibiwe muruhemba , ibirari byerekeje mumashyamba y’irungurungu😂😂