Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida Tshisekedi wa RDC yabwiwe ko ari gukina n’umuriro.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
October 26, 2024
in Regional Politics
0
Perezida Tshisekedi wa RDC yabwiwe ko ari gukina n’umuriro.
85
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Tshisekedi wa RDC yabwiwe ko ari gukina n’umuriro.

You might also like

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Umunyapolitiki wo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu, Martin Fayulu, yatangaje ko umugambi perezida Félix Tshisekedi afite wo guhindura itegeko nshinga umeze nko gukina n’umuriro ushobora ku mutwika.

Ni mu gihe ibi byatangajwe na perezida Félix Tshisekedi ku itariki ya 23/10/2024, ubwo yari mu ruzinduko i Kisangani, yatangaje ko itegeko nshinga rikwiye guhinduka ngo kuko “ryandikiwe mu mahanga, ryandikwa n’abanyamahanga.”

Tshisekedi yavuze ko mu mwaka utaha azashyiraho komisiyo izaba igizwe n’abahanga bazaba bavanywe mu ngeri zitandukanye, izasuzuma ingingo zikwiye guhinduka muri iri tegeko.

Yagize ati: “Ntimungire ubwoba, itegeko ryacu rifite intege nke. Ni byiza ko abahanga bacu babitekerezaho. Kuvugurura cyangwa guhindura itegeko nshinga ntibikwiye kwitiranywa n’umubare wa manda kuko zo zisaba ko habaho amatora ya kamarampaka.”

Fayulu yatangaje ko mbere yo gutekereza kuvugurura itegeko nshinga, Tshisekedi akwiye kubanza gukemura ibibazo byugarije igihugu harimo ubutaka Leta itakigenzura, ubukene, ihungabana ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ingaruka z’amatora ataranyuze mu mucyo.

Yagize ati: “Tshisekedi ari gukina n’umuriro nk’umwana. Ntabwo tuzamwemerera ko akora ku itegeko nshinga. Ntabwo itegeko nshinga ari ryo ryatumye uduce turenga 115 mu gihugu tugenzurwa n’ingabo zo hanze, kandi si cyo cyatumye Leta ikoresha nabi amafaranga.”

Moïse Katumbi na we utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa aherutse gutangaza ko icyo perezida Félix Tshisekedi agambiriye ari ukongera umubare wa manda z’umukuru w’igihugu, aca amarenga ko na we azarwanya uyu mugambi.
Yagize ati: “Ntabwo ikibazo kiri muri RDC gifite aho gihurira n’itegeko nshinga. Hari ikibazo cy’imiyoborere. Ni cyo gituma mvuga ko Félix Tshisekedi agomba kurangiza manda ye, akagenda. Nyuma y’ubutegetsi bwe hari ubuzima. Ibyo agomba kubimenya.”

Nubwo Tshisekedi avuga ko manda z’umukuru w’igihugu zitazarenga zibiri, ariko umunyamabanga mukuru w’ishyaka UDPS rya perezida Félix Tshisekedi, we yagaragaje ko yifuza ko manda yarenga imyaka itanu (5).

    Minembwe.Com
Tags: Martin FayuluTshisekediumuriro
Share34Tweet21Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk'abamaraika, agaragaza n'impamvu yabyo. Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi, yatangaje ko umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Paul...

Read moreDetails

Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe.

Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe. Mu buryo budasanzwe umudipolomate wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Mutebwa Mulumba Jean Dieu, usanzwe ari umujyanama wa kabiri muri ambasade...

Read moreDetails
Next Post
Ibitero by’ingabo z’u Burusiya kuri Kiev, ngo byari bikaze.

Ibitero by'ingabo z'u Burusiya kuri Kiev, ngo byari bikaze.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?