• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, October 31, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ingabo z’u Burundi nyinshi zaguye mu mirwano mu misozi y’i Mulenge.

minebwenews by minebwenews
October 27, 2024
in Regional Politics
0
Ingabo z’u Burundi nyinshi zaguye mu mirwano mu misozi y’i Mulenge.
102
SHARES
2.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ingabo z’u Burundi nyinshi zaguye mu mirwano mu misozi y’i Mulenge.

Ni amakuru yatangajwe n’umutwe wa Red-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, wavuze ko wivuganye abasirikare b’iki gihugu cy’u Burundi barenga 45, mu ntambara zihanganyemo nabo mu bice by’Itombwe muri Kivu y’Amajy’epfo.

Ibi byatangajwe na Patrick Nahimana uvugira uyu mutwe wa Red-Tabara, avuga ko abasirikare b’u Burundi imirwano biciwemo ari imaze iminsi ibera mu bice byo muri Mibunda ho muri Secteur ya Itombwe teritwari ya Mwenga.

Ni imirwano uyu mutwe uvuga ko ingabo z’u Burundi zafashwagamo n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC) na Maï Maï.

Uyu muvugizi wa Red-Tabara akavuga ko bayiciyemo abasirikare 45 barimo na Lt Col Nyandwi Simon wari umuyobozi w’ungirije w’ingabo z’u Burundi zikorera mu bice bya Komine Minembwe.

Yagize ati: “Abasirikare b’u Burundi 45 n’abo bafatanya batakaje ubuzima, barimo n’umuyobozi w’ungirije w’ingabo za FDNB zoherejwe muri Kivu y’Amajy’epfo zifite icyicaro gikuru mu Minembwe.”

Yunzemo ko usibye abasirikare bapfuye hari n’abandi 32 bakomeretse bikomeye mbere yo kujyajanwa i Bujumbura kuvurirwayo.

Uyu mutwe uvuga ko urwanira ukwishyira ukizana kw’abaturage b’Abarundi bakandamijwe n’ubutegetsi bwa CNDD FDD, kuruhande rwawo ntiwatangaje abarwanyi babo bapfuye cyangwa ngo bakomereke.

Ariko kandi n’igisirikare cy’u Burundi ntacyo kira gira ibyo gitangaza ku bantu babo bivugwa ko bishwe na Red-Tabara.

Uyu mutwe wa Red-Tabara wanatangaje ko utazigera uha agahenge ubutegetsi bw’u Burundi, ngo mu gihe butaremera ko bicarana baganire.

Tags: Ingabo z'u BurundiMibundaRed tabara

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?