Icyamamare mu ndirimbo za gospal, Mbonyi yagiriwe inama na minisiteri Olivier Nduhungirehe.
Minisitiri w’ubabanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yagiriye inama umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana no kuyiramya, Israel Mbonyi ko, igitaramo ari gutegura gukorera muri BK Arena yazagikorera muri stade amahoro ngo kuko BK Arena yazamubana nto, nk’uko byatangajwe na Radio 10.
Iyi nama, Israel Mbonyi yayigiriwe, nyuma yuko yari yararitse abantu kuzitabira igitaramo ari gutegura tariki ya 25/12/2024. Ni igitaramo yise “Icyambu season 3.”
Olivier Nduhungirehe, atanga igitekerezo ku butumwa bw’uyu muhanzi, burarika abantu kuzitabira iki gitaramo cy’uyumwaka, yamubwiye ko byazaba byiza ko iki gitaramo yazagishyira ahantu hagutse hanini kuruta BK Arena.
Yagize ati: “Nakugira inama isumba izindi yo gukorera igitaramo kuri stade amahoro. Bk Arena ntabwo igifite ubushobozi bwo kwakira abafana bawe bose, barimo abakristu n’abandi! Ni ukuri umutima wanjye urabyemeza.”
Minisitiri w’ubabanye n’amahanga, ni umwe mu babyapolitiki n’abayobozi mu nzego nkuru bakunze kugaragaza gushyigikira abahanzi Nyarwanda, aho mu minsi ishize yagaragaje ko yishimiye indirimbo nshya y’umuhanzi The Ben yise Plenty.
Minister atanze icyifuzo cyiza. Mbonyi nawe natangire asabe stade amahoro. Yibuke kandi ko icyifuzo cy’umuyobozi ku cyubaha ari byiza kurushaho . Hari nabavuga ko icyifuzo cy’umuyobozi ni itegeko.