N’iki kigiye gushikira Réal Madrid nyuma yokutitaba impamagazi yokwizihiza itangwa rya Ballon d’or.
Ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa kabiri tariki ya 29/10/2024, hatanzwe Ballon d’or ku mukinyi wa Manchester city, Rodri, ibyakuruye impaka ku bakunzi ba Football ku Isi hose.
Amakuru avuga ko iyi Ballon d’or yaraye ihawe uyu mukinyi wa Manchester city, Rodri, yariguhabwa Vinicius Junior ariko ntibyakunda, kuko bamuciye amazi.
Ku rundi ruhande, bivugwa ko Vinicius Junior yari amaze iminsi ingana n’ibyumweru bibiri, ategurwa kuzahabwa iyi Ballon d’or.
Ari nabyo byatumye bamwe mu bakunzi ba ruhago ku Isi, bavuga ko mu mupira w’amaguru hajemo ivangura ruhu(racisme), abandi nabo bakavuga ko ahubwo Vinicius Junior yazize kuba agira kubaha guke.
Gusa ibyo kuba Vinicius Junior atarahawe Ballon d’or, byatumye abakinnyi bo mu ikipe ya Real Madrid, Vinicius Junior akinira, batitabira biriya birori byo gutanga iyi Ballon d’or.
Usibye ko umutoza wa Real Madrid, muri ibyo birori byo gutanga Ballon d’or, yagenewe umudari w’umutoza mwiza w’ibihe byose, ariko akaba yari mubatari bitabiriye uwo muhango.
Umwe mu bakunzi ba ruhago, bwana Nshimiye Fidel yatanze ubutumwa avuga ko Rodri atari akwiye guhabwa iyi Ballon d’or.
Yagize ati: “Nk’umukunzi wa Football, nibyo Rodri ntiyari akwiye iyi Ballon d’or.”
Yakomeje agira ati: “Koko Venicius yazize ivangura ruhu!”
Hagati aho, ntibizwi ko ikipe ya Real Madrid itaritabiriye biriya birori niba ntangaruka izahura nazo mu mwaka utaha, kuko bigaragaza ko basuzuguye FIFA ndetse na UEFA zari muri ibyo birori nubwo iyi Ballon d’or itangwa n’Abafaransa.