Umusaza uri mu barwanye intambara nyinshi i Mulenge yitabye Imana.
Binagana Ndangamyambi, uzwi mubarwaniriye i Mulenge kuva kera, ahar’ejo yitabye Imana azize uburwayi.
Ahagana mu mwaka w’ 1984 nibwo Ndangamyambi yinjiye mu itsinda ry’Abagiriye, abari barahawe imbunda na perezida Mobutu kugira barwanirire Abanyamulenge n’akarere kose muri rusange, ni mu gihe muri icyo gihe hari umutwe witwaje imbunda wiyitaga Mayi Mayi Mulele warwanyaga ubutegetsi bwariho ukanyaga n’inka z’Abanyamulenge ndetse ukanabica.
Yarwaniriye Abanyamulenge bo mu bice bitandukanye by’i Mulenge, kuva icyo gihe kugeza muri uyu mwaka w’ 2024.
Uyu mugabo azwi nk’imwe mu nkingi zafunze irembo rya Bicyumbi, aho nimubice bihanamiye umuhana wa Kalingi na Bidegu ho muri Minembwe, kuko niwe wabaga ayoboye Twirwaneho yahoraga yiteguye kurwanya Maï Maï yabaga ije kunyaga Inka z’Abanyamulenge inyuze muri iy’inzira ya Bicumbi. Iri rembo yatangiye kurirwanamo kuva mu mwaka w’ 1999 kugeza ubu mu minsi ishize vuba.
Umwe wo mu muryango wa nyakwigendera, yahaye MCN ubuhamya, agira ati: “Mu mpera z’u kwezi kwa Karindwi, uyu mwaka nibwo nyakwigendera yagejejwe mu bitaro by’i Bujumbura mu Burundi. Agifatwa n’iyindwara twari tuzi ko ari igifu (Estomac), ariko mu bitaro by’i Bujumbura bamubwiye ko ari canser yo muri Estomac.”
Yakomeje agira ati: “Uyu musaza ntako atagize yarwaniriye Abanyamulenge, n’ubu yaragikorana na Twirwaneho mu Kalingi. Ubutwari bwe turabuzi cyane, kandi ntitwabuvuga ngo tuburangize. Ibijyanye n’intambara yarwanye mu Minembwe zirazwi zose.”
Ku mugoroba w’ejo hashize, itariki ya 30/10/2024, nibwo Mzee Ndangamyambi yarangirije mu bitaro by’i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi.
Ndangamyambi wapfuye yari mwene Sebihunga.