I Kinshasa hatangiye imyigaragambyo yo kwamagana itegeko nshinga.
Urubyiruko rwo muri Kinshasa muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, kuri uyu wa kane tariki ya 31/10/2024 rwakoze imyigaragambyo yo kwamagana itegeko nshinga perezida Tshisekedi ashaka guhindura.
Iyi myigaragabyo yatangiye igihe c’isaha z’igitondo cyo kuri uyu wa kane, ikaba yabereye mu gace ka Tshangu, cyane cyane ahitwa Boulevard Lumumba.
Itsinda ry’urubyiruko ryari mu myigaragabyo ryatwitse amapine kandi bahagarika ibinyabiziga mu rwego rwo kwamagana Leta ishaka guhindura itegeko nshinga.
Ni nyuma yaho perezida Félix Tshisekedi atangarije ko itegeko nshinga ry’iki gihugu rigomba guhinduka.
Nyuma y’iminota nka 30 imyigaragambyo irimo gukorwa, abapolisi batatanyije abarimo kuyikora bakoresheje ibyuka biryana mu maso.
Bamwe mu bigaragambyaga batawe muri yombi, ni mu gihe bashakaga kurwanya abapolisi.
Gusa, uru rubyiruko ntirwagaragaje aho rubogamiye muri politiki, ahubwo rwerekanye ko ishyaka riri ku butegetsi rya UDPS, rishaka kuvugurura itegeko nshinga, kugira ngo Tshisekedi azagume ku ngoma nyuma ya manda zibiri azaba arangije.
Mujye muduha amakuru y’ukuri muri kongo mureke gufana