Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Akandi gace ko mu Rurambo kagaragayemo abarwanyi ba FDLR benshi .

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
November 2, 2024
in Regional Politics
0
Akandi gace ko mu Rurambo kagaragayemo abarwanyi ba FDLR benshi .
112
SHARES
2.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Akandi gace ko mu Rurambo kagaragayemo abarwanyi ba FDLR benshi.

You might also like

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Uyu munsi tariki ya 02/11/2024, inyeshamba zo mu mutwe wa FDLR zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, zagaragaye mu kandi gace ko mu Rurambo nyuma yuko zakiriwe na Gumino mu Gitoga.

Mu Cyumweru gishize nibwo mu Gitoga ho muri Rurambo, umutwe wa Gumino ufatanyije na Maï Maï wahakiririye Interahamwe zibarirwa mu magana aho zaje zifite abana n’abagore bazo.

Aya makuru yanavuga ko izi nterahamwe zavuye mu mashyamba y’i Mwenga, usibye ko ku rundi ruhande hari andi makuru yavugaga ko zoba zahunze intambara ikomeje kubica bigacika i Walikale, hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, ariko ukuri n’uko zari zivuye mu mashyamba y’i Mwenga.

Nyuma y’ubwo kandi, byavuzwe ko mu Gipupu ho muri Mibunda naho haje izindi Interahamwe nyinshi, ariko zo zikaba zari zivuye i Kilembwe mu majyepfo ashira u Burengerazuba bwa Mibunda. Zaje no kugenda zikambika mu duce twa Mibunda, ahanini uduwemo n’Abapfulero, Abanyindu n’Ababembe.

Ariko kugeza ubu, igikura iz’interahamwe mu mashyamba iyozabaga zikaja mu bice by’i Mulenge ntikiramenyekana, usibye ko amakuru atangwa n’abaturage baturiye ibyo bice avuga ko ziri mu kwakirwa n’inyeshamba za Maï Maï na Gumino kubufasha bw’Ingabo za RDC n’izu Burundi zo mu mutwe wa TAFOC.

Kuri uyu wa Gatandatu, iz’interahamwe kandi zagaragaye nahitwa kuri Nyarurambi, aha akaba harahoze ibirindiro bikomeye bya Gumino na Maï Maï Rushaba.

Uwaduhaye iy’i nkuru yagize ati: “FDLR zakomeje kutwegera zambutse uruzi bita Rusizi; ubu ziraho bita kuri Nyarurambi.”

Kurundi ruhande, bivugwa ko Gen w’izi nterahamwe ashobora kuba yamaze kugera muri ibi bice, ariko ukuri kwabyo ntikiramenyekana.

Hari ababona ko ibi bishobora kuba birimo umugambi munini w’izi nterahamwe wo gutera u Rwanda, ndetse bikavugwa ko uwo mugambi bawufatanyije na Leta ya Kinshasa n’iy’u Burundi.

Ibi bikaba biva ku byagiye bitangazwa na perezida Félix Tshisekedi, udasize Evariste Ndayishimiye w’u Burundi.

Tags: FDLRInterahamweRurambo
Share45Tweet28Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

Perezida Tshisekedi yakiriye wa munyapolitiki uheruka kwibasira Kabila. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yakiriye umunyapolitiki wo muri iki gihugu Martin Fayulu uheruka gutangaza ko...

Read moreDetails

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
AFC/M23 yatangaje igikorwa iri bwereke Isi kuri uyu wa 5.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ryatangaje ko ryakiriye umunyapolitiki Marcelin Cishambo, kandi ko yazanye n'abandi banyapolitiki barimo n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi...

Read moreDetails

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo. Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yahakanye ibivugwa ko iri mu kwibasira abasirikare ba kuru ba FARDC...

Read moreDetails

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba.

by Bruce Bahanda
June 3, 2025
0
Icyifuzo cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi cyatewe ishoti.

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba. Umunyapolitiki uri mubasanzwe badacana uwaka n'ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Congo, Martin Fayulu, byamenyekanye ko uyu mukuru w'iki gihugu yamwemereye...

Read moreDetails

Ibyimbitse ku bikorwa Kabila akomeje gukora i Goma mu Burasizuba bwa Congo.

by Bruce Bahanda
June 2, 2025
0
Sena ya RDC yafashe umwanzuro ukakaye kuri Kabila.

Ibyimbitse ku bikorwa Kabila akomeje gukora i Goma mu Burasizuba bwa Congo. Nyuma y'uko bimenyekanye ko Joseph Kabila Kabange wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo...

Read moreDetails
Next Post
Kamala na Trump bahuriye mu y’indi Leta gushaka amajwi.

Kamala na Trump bahuriye mu y'indi Leta gushaka amajwi.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?