• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 27, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

M23 yafashe akandi gace k’ingenzi ko muri Lubero.

minebwenews by minebwenews
November 4, 2024
in Regional Politics
0
M23 yafashe akandi gace k’ingenzi ko muri Lubero.
87
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

M23 yafashe akandi gace k’ingenzi ko muri Lubero.

Umutwe wa M23 wongeye kwambura ihuriro ry’Ingabo zirwanirira ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi agace gaherereye muri teritware ya Lubero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ni agace kafashwe mu masaha y’igitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 03/11/2024. Aka gace kitwa Kamandi Gite gaherereye mu birometero birenga 130 uvuye mu majyaruguru y’umujyi wa Goma.

M23 yafashe Kamandi Gite nyuma y’uko yarimo yirwanaho ubwo ihuriro ry’Ingabo za RDC ryari ryayigabyeho igitero. Imirwano yavuzwe kandi mu ijoro ryo ku kuri iki Cyumweru muri teritware ya Masisi, mu gace ka Kahira.
Abaturage batanze aya makuru bavuze ko urusaku rw’imbunda rwumvikanye cyane kugeza ku cyambu cya Kamandi.

Umujyi wa Kamandi Gite, utuwe n’abaturage 35.000; amakuru yifatwa ry’uyu mujyi muto ariko wingenzi kuko uhuza indi mijyi ukaba unakorerwamo ubucuruzi bw’indagara, yatanzwe n’abawuturiye .

Ku rundi ruhande amakuru atangwa n’abanyabuzima bo muri ibyo bice avuga ko M23 yigaruriye ako gace nyuma yokurasa imbunda ziremereye, ariko ko ntaguhangana gukomeye kwabayeho hagati y’impande zihanganye.

Ndetse umwe mu bagize Sosiyete sivile wo muri Kamandi Gite yabwiye itangaza makuru ko abarwanyi ba M23 bari abantu babarirwa mu magana, bafite ibikoresho bihagije, kandi ko byagaragara ko bashaka gukomeza baja i Butembo.

Kamandi Gite iherereye ku nkombe z’ikiyaga cya Edward, ni inzira igana muri teritware ya Beni. Iyi mirwano yongeye gutuma abaturage bongera guhunga bata ibyabo, nk’uko byagiye biba mu ntambara zo mu myaka ibiri ishize.

Tags: Kamandi GiteLuberoYafashe

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?