Imvura y’urubura yaguye mu Marango, yangirije imyaka(ibihingwa).
Amakuru ava mu Minembwe ho mu misozi miremire y’Imulenge mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, avuga ko ku munsi w’ejo hashize, itariki ya 14/11/2024, haguye imvura y’urubura yangiriza imirima y’abaturage.
Ni amakuru ahamya ko iy’i mvura idasanzwe yaguye ku manywa ya har’ejo.
Minembwe Capital News yabwiwe ko iy’imvura yaguye mu nce za Kabingo, igarukira ku misozi ya Runundu werekeza mu Minembwe centre.
Aya makuru anagaragaza ko imirima yangiritse iri ku Kibundi, Runundu rw’Abasita, Mutanoga mu Bashuri, Nyawalimba na Gisoke. Kandi ko iyangiritse ari iy’ibigori gusa.
Ibi bigori byangiritse mu gihe byari bimaze kuba “amatimbiri,” bikaba ari byo muri season abo muri ako karere bita “umwaka.”
Mu busanzwe mu karere ka Minembwe bahinga season zitatu, iya mbere ni ihingwa mu kwezi kwa Kabiri; igahingwamo ibishimbo gusa, mu gihe mu kwezi kwa Gatanu ho, ha hingwa ibigori by”igikongo,” ahanini iki gikongo n’ibishanga bahinga.
Naho mu kwezi kwa Cyenda nibwo ha hingwa season bita umwaka bakawuhingamo ibigori.
Unasanga kenshi ibi bihingwa byo mu kwezi kwa cyenda, bakunze guhinga aho baba barasaruye ibishimbo bahinga mu kwezi kwa kabiri, igihe aribyo babyita ‘kurimurura.’ Ariko kandi hari n’igihe bahinga igisambu kitari gihinzwemo.
Hagati aho, abaturage baturiye ibice byaguyemo imvura y’urubura, imirima yabo ihura n’akaga, barasaba Leta ku bagoboka, kugira baramire ejo habo.
Tubibutsa ko iyi mvura itigeze igwa Minembwe Centre, Kiziba, Mishashu, Gishigo n’i Lundu, n’utundi duce tugana mu Mikenke, nka Kalingi na Bidegu ndetse na Gahwela.


