U Rwanda rwafashe icyemezo gikaze nyuma y’ibyatangajwe na minisitiri w’ubutabera wa RDC.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yongeye kwamagana amagambo rutwitsi ya minisitiri w’ubutabera wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Constant Mutabamba, avuga ko ibi byatumye ubwirinzi bwakajijwe n’u Rwanda bugomba kugumaho.
Umuvugizi w’u Rwanda yabitangaje nyuma yamagambo gashozantambara yatangajwe na Constant Mutabamba, ibyo yatangaje ubwo yabwiraga imfungwa zo muri gereza ya Manzenze iri Goma hafi y’umupaka w’u Rwanda.
Uyu muyobozi wo muri Leta ya Kinshasa, yahamagariye imfungwa guhaguruka zikagirira nabi abo yise abanzi b’igihugu cyabo cya RDC, ari bo Banyekongo bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Yanavuze kandi ko ibyo kugirira nabi Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bagomba no kubikorera perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Usibye ibyo yanavuze ko ubutegetsi bwa Kinshasa butakwemera ko igihugu cyabo gifatwa n’Abanyarwanda , ndetse ko ngo bazafata uwo ari we wese, ndetse na perezida Paul Kagame tukazamufata.
Ibi nibyo umuvugizi w’u Rwanda yongeye kwamagana, avuga ko aya magambo ya Constant Mutabamba agaragaza intege nke n’iburabushobozi byakomeje kumunga ubutegetsi bwa Kinshasa.
Yagize ati: “Mbega ukuntu urwego rw’ubutabera bwa Kinshasa burwaye? Burarembye cyane kubona minisitiri w’ubutabera wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Constant Mutabamba yambara agapfukamunwa yikinga umwuka mubi wo muri gereza ya Manzeze muri Goma, agakora ibisa nko gutera ibuye ku mupaka w’u Rwanda.”
Yavuze kandi ko “imvugo zurwango za Constant Mutabamba yavuze mururimi rw’igiswahili , ahamagarira imfungwa guhiga, kwamagana no kwica ‘Banyarwanda’ ndetse na perezida w’u Rwanda, kugira ngo zirekurwe.”
Yolande Makolo yasoje ubutumwa bwe agira ati: “Ibi ni byo u Rwanda rwakomeje guhangana na byo umunsi ku wundi. Ni na yo mpamvu ingamba z’ubwirinzi bw’u Rwanda zagumyeho.”