Muri Lubero M23 yakozanijeho bikomeye na FARDC.
Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa zazindutse zambikana n’umutwe wa M23 muri teritware ya Lubero, mu ntara ya Kivu Yaruguru.
Ni amakuru yemejwe n’umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, aho yatangaje ko guhera igihe c’isaha ya saa kumi nimwe zurukerera, rwo kuri uyu wa mbere tariki ya 02/12/2024, ingabo za Leta zabagabye ibitero mu duce dutuwe n’abaturage benshi.
Yagigize ati: “Kuva saa 5:00, kuri uyu wa mbere , ingabo zirwanirira ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero byibasiye uduce dutuwe cyane twa Kikubo, Kaseghe no mu nkengero zatwo; ndetse no ku birindiro byacu.”
Ubutumwa bwa Lawrence Kanyuka bwashimangiye ibi, buvuga ko M23 igomba kwirwanaho ndetse ikanarinda abaturage.
Ibi bitero byagabwe muri utwo duce mu masaha y’igitondo, bije bikurikura ibyatugabwemo ku wa gatanu w’icyumweru gishize, ubwo ingabo za Leta zateraga ibindiro by’ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga.
Nyuma y’iyo mirwano, M23 yatangaje ko yitandukanyije n’amasezerano yerekeye agahenge u Rwanda na Congo Kinshasa byasinyiye i Luanda muri Angola, ni mu gihe uyu mutwe ushinja ingabo za FARDC kuyarengaho zikawugaboho ibitero.
Uyu mutwe wanasezeranye kandi kuburizamo ibitero bya FARDC ibisanze aho bituruka.