Umutwe wa Hezbollah wongeye kugabwaho ibitero bikaze.
Igisirikare cya Israel cyagabye ibitero by’indege muri Liban, ibyo yavuze ko bigambiriye kurimbura umutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Iran.
Ibi bitero yabigabye mu gihe mu minsi mike ishize impande zombi zitangaje ko zigiye kubahiriza amasezerano yo guhagarika ibitero.
Ikigo cya gisirikare Israel yarasheho, ni igiherereye ku mupaka uhuza Liban na Siriya. Ivuga ko icyo kigo cyakoreshwaga mu kwinjiza imbunda rwihishywa.
Ubwo yatangazaga ko Israel yemeye kubahiriza amasezerano y’agahenge, minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko bitazabuza igihugu cye kugaba ibitero igihe cyose ibona urundi ruhande rutayubahiriza.
Israel ivuga ko yagabye ibitero mu bice bine bya Liban birimo ibigo bya Hezbollah n’imodoka zayo.
Minisitiri y’ubuzima ya Liban yavuze ko igitero kimwe mu mujyi wa Majdal Zoun, cyakomerekeje abantu batatu barimo umwana w’imyaka irindwi.
Liban yo ivuga ko Israel ari yo yarenze ku masezerano yo guhagarika imirwano.