• About Us
  • Privacy Policy
Sunday, November 1, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Imirwano ikaze yongeye kubera muri teritware ya Lubero.

minebwenews by minebwenews
December 5, 2024
in Regional Politics
0
Imirwano ikaze yongeye kubera muri teritware ya Lubero.
83
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Imirwano ikaze yongeye kubera muri teritware ya Lubero.

Kuri uyu wa kane tariki ya 05/12/2024, imirwano hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, yongeye gukara muri teritware ya Lubero mu ntara ya Kivu Yaruguru.

Amakuru ava i Lubero avuga ko “saa ine z’igitondo cyo kuri uyu wa kane, kwaribwo imirwano yatangiye aho yabereye i Kaseghe na Mighobwe,” uduce twegereye komine ya Kirumba. Ni imirwano yabaye hagati ya M23 na FARDC n’abambari bayo.

Ahar’ejo kandi iz’impande zombi zararwanye; ndetse uruhande rwa Leta ruza no gutangaza ko rwabohoje uduce twa Mighobwe na Kaseghe, usibye ko Minembwe.com yabwiwe n’abamwe mu barwanyi ba M23 ko ataribyo, hubwo ko ari bo bari muri utwo duce.

Ati: “M23 niyo iri Mighobwe na Kaseghe, no mu nkengero zayo. Bariya ibyo batangaza siko kuri ukuri ni uko bimeze, ni twe duhari.”

Iyi mirwano yabaye kuri uyu wa kane, ije ikurikira iyabaye ku wa mbere, ku wa kabiri no ku wa gatatu; aho yikurikiranyije iminsi ine, mu gihe abarwana bakabaye bari kubahiriza agahenge kasabwe n’ibiganiro by’i Luanda, bihuriweho n’u Rwanda, RDC na Angola.

Ku wa kabiri ushize, umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka yatangaje ko uruhande rwabo rwatewe mu birindiro biherereye mu majyepfo ya Lubero.

Ariko nubwo uruhande rurwanirira Leta y’i Kinshasa arirwo rutangiza imirwano, biza kurangira M23 ibirukanye, kandi igakomeza kwagura ubutaka igenzura.

Tags: FardcImirwanoLuberoM23

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?