• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 29, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Religion

Umukozi w’Imana uheruka kwitaba Imana mu Minembwe, yasize ubuhanuzi bukomeye ku gihugu.

minebwenews by minebwenews
December 18, 2024
in Religion
0
Umukozi w’Imana uheruka kwitaba Imana mu Minembwe, yasize ubuhanuzi bukomeye ku gihugu.
166
SHARES
4.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umukozi w’Imana uheruka kwitaba Imana mu Minembwe, yasize ubuhanuzi bukomeye ku gihugu.

Ni ubuhanuzi bugufi ariko bufite ingufu ku Banyamulenge n’ingabo za FARDC, bwahanuwe na pasiteri Aaron Makangata witabye Imana mu Cyumweru gishize.

Ku wa gatandatu tariki ya 14/12/2024 ni bwo Makangata yapfuye, aho yazize indwara itunguranye, nk’uko umwe wo mu muryango we yabyiganiye Minembwe.com.

Mu bahanuzi Makangata yasize ahanuriye abantu b’i Lundu aho yari atuye, yababwiye ko “Imana yamuhishuriye ko i Mulenge hagiye kuba amahoro kandi ko mbere yuko bagera kuri ayo mahoro Twirwaneho izarwana intambara ikomeye na FARDC.”

Avuga ko iyo ntambara abana b’i Mulenge bazirukana abanzi babo, uherereye ku Ndondo ya Bijombo ukageza mu Minembwe.

Nk’uko yabivuze yagize ati: “Imana yarambwiye ngo abana bacu bazirukana abanzi babo babakure mu Bijombo na Minembwe, babitse neza ku kiyaga cya Tanganyika.”

Yakomeje avuga ko i Mulenge n’igihugu cyose muri rusange, bigiye kubona amategeko azafasha abantu kuja ku murongo utunganye, kandi ko abari ikantaraga bazifuza kuba i Mulenge.

Ubwo yatangaga ubwo buhanuzi, yavuze ko ibyo bizaba nyuma y’urupfu rwe.

Makangata yapfuye ageze ku myaka 95 y’amavuko, kuko yavutse mu 1929 avukira i Mulenge mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Uyu mukozi w’Imana ari mu bambere batangije ikanisa(itorero) rya 8ème CEPAC ry’i Rukombe kuri Nyabibuye, iri torero rikaba ryarashyinzwe hagati mu mwaka w’ 1975.

Pasiteri Aaron Makangata watanze ubu bahanuzi ni mwene Timothy Ntaremerwa wa Mvune, mwene Muhizi wa Kagigi.

Ku wa mbere w’iki Cyumweru turimo, ni bwo bashinguye umurambo we, bawushingura i Lundu munsi gato y’itorero rya 8ème CEPAC ry’i Lundu, naryo rikaba ryaratangijwe nawe mu mwaka w’ 1998, ni mu gihe yari amaze kuva i Rukombe aho yari ahunze intambara ya Maï Maï.

Umuhango wo guherekeza bwanyuma uyu mukozi w’Imana, witabiriwe n’abashumba benshi n’abakristo baje bava mu matorero atandukanye yo muri Minembwe no mu nkengero zayo.

Abawutanzemo bose ubuhamya, bahamyaga ko Makangata yari umukozi w’Imana wemewe kandi wakundwaga nabose.

Hagati aho mu Minembwe hari umwuka mubi hagati ya Twirwaneho n’ingabo za FARDC, ni mu gihe zitemerewe kunyura inzira ya Kalingi zija mu Mikenke.

Ahandi FARDC itemerewe kugera ni muri Nyarujoka, agasozi kari hagati ya Rudabagiza na Kiziba.

Inzira FARDC yasigiwe yo kuja mu Mikenke ni mwe gusa; ni nzira inyura kuri Zero ukomeza na Rwitsankuku ukabona kwinjira muri Mikenke.

Iz’ingabo za RDC zahawe ayo mabwiriza nyuma y’igitero zagabye mu baturage ba Kalingi. Ni igitero cya guyemo abaturage barenga batatu, ndetse cyangiriza n’ibyabaturage kuko cyasenye zimwe mu nyubako z’amasomo yaho.

Tags: ImulengeMakangataUbuhanuzi

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?