Perezida Ndayishimiye yirase ku bakomeye, ababwira ubutunzi afite.
Hari mu kiganiro perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yagiranye n’abayobozi ba mabanki bo muri iki gihugu cy’u Burundi, n’abaserukira ibigega mpuzamahanga bijejwe ubukungu, hari kandi n’inzobere mu by’ubukungu ndetse n’abaherwe batandukanye, maze ababwira ko afite ubutunzi buhebuje.
Iki kiganiro cya Ndayishimiye ya gikoreye i Bujumbura mu Burundi, mu mpera zakiriya Cyumweru gishize, nk’uko iy’inkuru yatangajwe n’urubuga rwa Pacifique Nininahazwe ibivuga.
Uyu mukuru w’igihugu cy’u Burundi, yagize ati: “Njyewe rero ndabyemera ko ndi mu bakire, ndatunze. Iyo njyewe mvuze nti: ‘uyu munsi nda dya inkoko, mpita ni dya,’ ariko nti mu mbaze ngo igurwa angahe, mvuga ngo genda mutore inkoko hariya mu mbagire. Mvuze ngo uno munsi nda dya imbata, bahita baja kunzanira imbata. Mvuze nti nda dya urukwavu, ni uko nyine nirwo ndya. Mvuze nti nda dya inyama y’ingurube ni iyingurube. Mvuze nti nda dya inyama y’inka, ni iy’inka.”
Ruriya rubuga dukesha iy’inkuru, rwasobanuye ko icyo perezida w’u Burundi atazi, ngo ni aho avana ubutunzi, ngo kuko iby’ubuzima bwe butunzwe n’imisoro itangwa n’abenegihugu.
Rwagize ruti: “Perezida Evariste Ndayishimiye ibijyanye n’ubuzima bwiwe byose birihirwa n’imisoro y’Abarundi. Amafaranga ajanye n’ibyo arya byose, ava mu Barundi. Ku munsi yandikiwe miliyoni zibiri zo kurya.”
Rukomeza rugira ruti: “Ku kwezi Abarundi bamurihira miliyoni 60 zo gufungura. Umukuru w’igihugu n’umuryango we bambikwa n’igihugu, ingendo zose bakora n’igihugu, kwiga, kwivuza, n’ibindi byose bakenera bya buri munsi. Kandi ibyo birihirwa mu misoro.”
Ikindi nuko urwo rubuga rwavuze ko ibyo bihoraho muri iki gihugu cy’u Burundi, ariko igitangaje ngo n’ingene perezida atunzwe n’abenegihugu ariko akongera kuza kubirataho, nk’ubarusha ubutunzi kandi ari bo bamutunze!