Me. Nyarugabo, yashyize ahabona ubugome FARDC iri gukora mu Minembwe.
Bikubiye mu butumwa Me.Moïse Nyarugabo wahoze ari umudepite muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, yashyize hanze akoresheje urubuga rwa x, agaragaza ko ingabo za perezida Félix Tshisekedi ziri kwica Abanyamulenge mu Minembwe kandi zigasahura no mu mihana yabo.
Nyarugabo wahoze avuga rikijana muri Leta ya Joseph Kabila Kabange, ndetse no muri Leta ya Tshisekedi, yatanze ubu butumwa nyuma y’aho ingabo zo muri brigade ya 21 ahar’ejo tariki ya 25/12/2024, zigabye ibitero mu marembo y’umujyi rwagati wa Minembwe.
Ubutumwa bwe bugira buti: “Mu gihe abandi bizihizaga Noheri, mu Minembwe ho, abasirikare ba FARDC mu gitondo bateye umuhana w’i Lundu na Runundu kuri Evomi.”
Ubutumwa bwe bukomeza bugira buti: “Col Lwamba na brigade ya 21, ndetse na Col Apoko Bangala Michel komanda Secteur w’ungirije wa Sokola 2 sud Kivu, barashe mu baturage barabasahura kandi barabica.”
Ibitero bya FARDC byo ku manywa y’ejo hashize, byi basiriye abaturage b’i Lundu, Runundu yo ku Kabakire, mu Bakomite ndetse no muri 8ème CEPAC.
Usibye kuba iz’i ngabo za FARDC zararashe urufaya rw’amasasu mu baturage baturiye ku Runundu rwo ku Kabakire, akica abaturage barimo n’umukobwa w’Umunyamulenge, banasahuye ibishimbo, amafu n’amatungo n’ibindi mu mazu y’aba baturage bari bahunze.
Ikigeretse kuri ibyo, abaturage barahunze berekeza mu misozi no mu bihuru.
Kimweho Twirwaneho iri kugerageza gukomeza kurwanirira akarere kabo n’ababyeyi babo.
Kugeza ubu umutekano uracyakomeje kuzamba, kuko uruhande rwa Leta na Twirwaneho rurarebana ayingwe.