FARDC mu mirwano ihanganyemo na M23, yiyambaje Sukhoï-25 biranga biba ibyubusa, muri Kivu Yaruguru.
Amakuru aturuka muri teritware ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, avuga ko ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta, rwiyambaje indege z’intambara mu rugamba zihanganyemo n’umutwe wa M23, ariko biranga biba ibyubusa, uwo mutwe ukomeza kubambura utundi duce.
Mu mirwano yabaye kuri uyu wa kane, tariki ya 26/12/2024, igisirikare cya RDC n’abambari bacyo cyakoresheje indege z’intambara zikaze, mu rwego rwo kugira ngo cyikize umutwe wa M23 ugize igihe warakizengereje.
Imwe mu ndege yavuzwe cyane FARDC irimo gukoresha mu gutera ibisasu mu bice byo muri teritware ya Masisi, bivugwa ko ari yo mu bwoko bwa Sukhoï-25.
Bikavugwa ko yarashe cyane ahitwa i Bitagara no mu nkengero zayo ho muri Grupema ya Ngungu muri Masisi.
Ni ubutumwa bwatanzwe nabakorera mu kwaha kwa Leta ya Kinshasa, aho umwe muri abo witwa Pacifique Masunzu kuri X yahoze yitwa Twitter, yagize ati: “Ibirindiro bya barwanyi ba M23, biri kuraswa n’indege y’intambara ya Sukhoï-25, nka hitwa Bitagara.”
Kimwecyo aba bakorera mu kwaha kwa Leta ya Kinshasa nta gace na kamwe bagaragaje FARDC yafashe nubwo bahamije ko ingabo zabo zirimo gukoresha indege zikomeye.
Ku rundi ruhande, umutwe wa M23 wo ukomeje kwigarurira ibice byinshi, ni mu gihe wafashe agace ka Mpeti gaherereye muri teritware ya Walikale, nk’uko amakuru ava muri ibyo abivuga.
Nanone kandi imirwano muri teritware ya Lubero irakomeje, aho umutwe wa M23 urimo kurwana usatira gufata isantire nini yo muri iyi teritwari.
Tubibutsa ko muri Lubero, ibyumweru bitatu bigiye gushyira hari kubera imirwano ikomeye hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo za RDC.