Perezida Tshisekedi yakaniye kubyo guhindura itegeko nshinga.
Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yamaramaje asaba ko itegeko nshinga rivugururwa.
Tariki ya 24/12/2024 ni bwo Tshisekedi yagiriye uruzinduko i Kananga aho yasabye abaturage baho ko itegekonshinga rya hita rihindurwa kandi ngo bagaharanira ubusugire bw’igihugu.
Yanabwiye abantu b’i Kanaga ko ari bo bagenderwaho, bityo ni bumva icyo cyifuzo rizahita rihindurwa vuba.
Ati: “Ni mwe dukorera. Niba mwifuza ko duhindura itegeko nshinga, tuzarihindura. Ariko nimutabyemeza, ntabwo tuzahindura. Nimukomeza kubizirikana, natwe tuzabikora.”
Uyu mukuru w’igihugu kandi, yasabye ab’i Kananga kudatega amatwi abanyapolitiki bafite imvugo ibeshya, kandi ko abo ba bayoboye mu myaka 18 ariko ko ntacyo babagejejeho.
Tshisekedi kandi yanasabye gukomeza guharanira icyateza igihugu imbere nabo ubwobo.
Yavuze ko hakenewe itegekonshinga rijyanye n’uko ibintu bimeze muri RDC kandi ryanditswe n’Abanyekongo, avuga ko iririho ubu ryandikiwe mu mahanga, ryandikwa n’abanyamahanga.
Abadashigikiye ko itegekonshinga rihinduka, bavuga ko nta mpamvu nimwe ihari yatuma rihinduka.
Moïse Katumbi uri mubashigikiye ko ridahinduka yavuze ko ikibazo kiri muri RDC uyu munsi, ko atari itegekonshinga, agaragaza ko bafite ikibazo cy’imiyoborere mibi.
Katumbi kandi yavuze ko nta na kimwe cyatangwa nk’impamvu yo kurihindura.
Itegeko nshinga rya RDC ririho ubu, ryatowe muri kamarampaka yo mu kwezi kwa Cumi nabiri mu mwaka w’ 2005 , ritogwa ku majwi 84%, ubwo hari ku butegetsi bwa Joseph Kabila wasimbuwe na Félix Tshisekedi.