Maï-Maï yagabye igitero mu baturage, yakubiswe izakabwana mu Biziba.
Inyeshyamba zo mu mutwe wa Maï-Maï Birozebishambuke zirwanya ubwoko bw’Abanyamulenge zateye imihana yabo, ziza gusubizwa inyuma na Twirwaneho yazirashe irazibabaza kuri uyu wa gatanu tariki ya 27/12/2024.
Ahagana isaha ya saa ine z’iki gitondo zija gushyira muri saa tanu, ku masaha ya Minembwe na Bukavu ni bwo Birozebishambuke yagabye igitero ku Gipimo.
Aka ni agace karimo Abanyamulenge, ka kaba gaherereye hagati ya Biziba na Kabanju, muri Secteur ya Lulenge, teritware ya Fizi, mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Aba barwanyi ba Birozebishambuke bagabye iki gitero baturutse mu nche za Kabanju ahatuwe n’abaturage biganjemo Abapfulero n’Abanyindu.
Uyu mutwe wa Maï-Maï Birozebishambuke, ugizwe n’insoresore z’Abapfulero n’Abanyindu, barwanya Abanyamulenge bagamije kubarimbura no kubamaraho utwabo, kuko babanyaga Inka n’andi matungo, ndetse bakaba bamaze kubanyaga inka izibarirwa mu bihumbi amagana n’amagana mu myaka umunani gusa.
Iki gitero bagabye uyu munsi, Twirwaneho yabarwanyije, maze ibatesha inka bari bagiye kunyaga, iza no kubakubita ahababaza bahungira iyo baje baturutse.
Ubuhamya twahawe bugira buti: “Bwa mayi bwari bwatugabyeho igitero twabukubise. Aka kanya bwahunze, kandi bwahunze buhita bwerekeza mu Kabanju.”
Iki gitero, Maï-Maï ikigabye mu gihe ahar’ejo ari bwo byatangiye kuvugwa ko yinutse iva i Lulenge. Bikaba byarimo bivugwa ko yaje mu gihe ingabo za FARDC mu Minembwe ari zo zayihamagaye kugira ngo ize ku rwanya Abanyamulenge.
Ni nyuma y’uko FARDC yarimaze iminsi ibiri irimo kugaba ibitero mu mihana y’Abanyamulenge. Ibyo bitero bikaba bisize Abanyamulenge benshi bahasize ubuzima abandi barahunga bakwira imishwaro.
Hagataho umutekano ukomeje kuzamba mu Minembwe no mu nkengero zayo.