Zimwe mu ngaruka ibitero bya FARDC byagize ku baturage mu Minembwe.
Bikubiye mu butumwa umuturage uherereye mu Minembwe yahaye Minembwe.com aho yavuze ko intambara ingabo za Congo zashoye ku baturage ba Banyamulenge mu Minembwe yabagizeho ingaruka, ngo kuko bari kurwara ibirwara bitari bimenyerewe muri aka karere.
Uwatanze ubu butumwa yavuze ko ahar’ejo tariki ya 30/12/2024 yagerageje kuzenguruka mu baturage ba Minembwe, ahanini kubavuye mubyabo asanga hari indwara zirimo kubafata.
Yagize ati: “Ejo narazengurutse cyane nsanga iy’intambara ya FARDC ku baturage yazanye ikibazo kinini. Akenshi abantu bakuru bagize hypertension (umuvuduko w’amaraso) abandi bakagira hypotension, ibirimo gutuma bikanga bagahwera.”
Yakomeje agira ati: “Ku bana bato, nabonye bagize ibicurane byinshi cyane, mbona bishobora kuba biva ku mbeho bagize, kuko ntibaryama nk’uko bari bamenyereye.”
Usibye kuba abaturage baragabweho ibitero, FARDC yanakoresheje imbunda zidasanzwe kandi ikazirasira hagati mu mihana.
Hari nk’imbunda za Gateusha yarasiye ku Runundu. Yateye kandi amabomba mu mihana y’i Lundu, Lwiko, Kalingi no ku Runundu.
Ibi bikaba bitari bimenyerewe mu misozi miremire y’Imulenge,
ni mu gihe Maï-Maï yo, ibitero ikunze kugaba ku Banyamulenge kuva mu 2017, imbunda nini ikoresha ibarasaho ni Mashinigani(mag).
Ubutumwa bw’uriya muturage busoza busaba ubufasha ku baturage.
Ati: “Abakuwe mu byabo, bararushye cyane! Ntibagira ibyo barya, nta n’ibyo kwiyororasa. N’ibyo birwara nkeka ko ari aho biva.”
Ibi bitero bya FARDC kandi, byasize imihana y’abaturage isahuwe aho yasahuwe n’izi ngabo ziki gihugu; bimwe mu byasahuwe harimo ibiryo, ibikoresho byo mu mazu n’ibindi bintu.