Ibice M23 yabohoje ngo n’inyamanswa zihari ziriruhutsa.
Umutwe wa M23 wagaragaje ko muri parike y’igihugu ya Virunga, ubu amahoro n’ituze ari byo biharangwa, mu gihe ubwo hari hagenzurwa n’ingabo za Congo byari byaradogereye, ndetse n’inyamanswa zikaba zitaragiraga amahoro.
Berterand Bisimwa, perezida w’uyu mutwe wa M23 ni we watanze ubu butumwa kuri uyu wa kabiri tariki ya 31/12/2024, yavuze ko bakomeje guteza imbere ibikorwa byo ku bungabunga amahoro n’umutekano no gusigasira ibinyabuzima muri pariki ya Virunga ubu iri mu bice uyu mutwe ugenzura.
Yavuze ko nyuma y’aho M23 ibohoje igice kirimo iyi pariki ya Virunga, ubu ibintu biri mu buryo bwiza, ndetse ko ibinyabuzima biyirimo bikomeje kwisanga mu gihe byari byarahahamuwe na FARDC n’abambari bayo ubwo bagenzuraga utwo duce.
Asobanura ko icyatumaga izi nyamanswa zibaho zidatekanye, ari ukuba aba barwanyi b’uruhande rw’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, batemaga ibiti muri iyi pariki bakabitwikamo amakara, aho ibi bikorwa byonyine byabinjirizaga arenga miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika nk’uko bagaragajwe mu cyegeranyo cy’umuryango w’Abibumbye.
Yakomeje agaragaza ibyo bashyize imbere nyuma y’uko iyi pariki ibohojwe na M23, birimo kugarura umutekano muri iyi pariki ndetse no mu nkengero zayo kimwe no kurwanya ba rushimisi.
Nanone kandi inyamanswa zari zaracitse muri iyi pariki ziri kugarurwa, ndetse ko bishimangirwa no kuba zimwe muri zo zigaragara ku mihanda zishimiye ituze, ndetse bikanyura abarwanyi b’uyu mutwe wa M23.
Yagize ati: “Twishimira kubona ubwoko bw’ingangi, imvubu, Impala ndetse n’intare zimwe na zimwe.” M23 yagiye inagaragaza amashusho yazimwe muri izo nyamanswa.
Yanavuze kandi ko bashyizeho gahunda yo kurinda imbibi z’iyi pariki kugira ngo abaturage badakora ibikorwa by’ubuhinzi byayibangamira kimwe no kuyitemamo inkwi.
Yagaragaje ko hari nagahunda y’ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kubaha iyi pariki ndetse n’umusaruro uyivamo w’amadevize, n’iterambere ryabo.