Hon. Olivier Rumenge yagize icyo abwira Abanyamulenge muri iyi minsi mikuru ndetse aranabihanganisha.
Bikubiye mu butumwa bwana Olivier Rumenge Rugeyo yageneye benewabo (Abanyamulenge), aho yabifurije umwaka mushya muhire, kandi aranabihanganisha ku ntambara yabaye mu Cyumweru gishize mu Minembwe.
Mu butumwa bwa bwana Olivier Rumenge yatanze ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 31/12/2024, yatangiye abaramutsa.
Yagize ati: “Mwiriwe Banyamulenge, dufashe uyu mwanya tubifuriza umwaka muhire w’2025.”
Yashimangiye ibi agira ati: “Aho muri hose mu gubwe neza; ndetse kandi dukomeje no kubihanganisha mu bibazo dukomeje kunyuramo byo kubura abantu n’ibintu.”
Yongeye kandi ati: “Umwaka w’ 2025 tu watuyemo urukundo, ubumwe, amahoro, imigisha yo mu bu Mana bikomeze bibe ku Banyamulenge bose ndetse n’Abanye-kongo bose muri rusange.”
Olivier Rumenge, mu matora aheruka muri RDC y’abadepite yari umwe mu bakandida, akaba yari yitoje ku mwanya w’igihugu.
Uyu akomoka i Mulenge mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, kuri uyu munsi akaba atuye i Bukavu ahazwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.