Kenya yavuze icyo irimo gukora nyuma y’aho ku butaka bwayo haguye icyuma kivuye mu kirere.
Byatangajwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’isanzure(KSA), aho cyagaragaje ko kirimo gukora iperereza ku cyuma giheruka guhanuka kivuye mu kirere kigwa ku butaka bw’iki gihugu cyabo.
Ni icyuma, KSA, ivuga ko kiri mu ishusho y’uruziga kandi ko gipima ibiro 500, kikaba cyaraguye neza mu gace ka Makuku gaherereye mu karere ka Makueni.
Nk’uko iki kigo kibisobanura kandi kivuga ko iki cyuma cyaguye giturutse mu kirere tariki ya 30/12/2024.
Amashusho akigaragaraza, ubona abaturage bagikikije basa naho bashaka kumenya impamvu yacyo.
Ikigo cya KSA cyagize kiti: “Ubwo twakiraga aya makuru tariki ya 31/12/2024, abakozi ba KSA bihutiye kujya aho cyaguye,dukorana n’itsinda ry’ibigo bitandukanye n’ubuyobozi bw’inzego zibanze, turinda umutekano waho, turagifata, tukijyana mu bubiko kugira ngo gikorweho iperereza ry’imbitse.”
Ariko mu makuru y’ibanze yatanzwe na KSA avuga ko iki cyuma ari igice cy’icyogajuru, ubusanzwe kiba kigomba gushwanyagurika ku Isi cyangwa se kikagwa ahantu hadatuwe nko mu nyanja.
Iki kigo kivuga ko abahanga bayo bari gusesengura kugira ngo bamenye byinshi kuri cyo, bamenye nyiracyo, banijeje kandi abaturage ko bazamenyeshwa ibizava muri iryo perereza cyangwa ubusesenguzi.