• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, October 26, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida wa m23, yatanze umucyo ku cyo Ingabo ze zirwanira.

minebwenews by minebwenews
January 3, 2025
in Regional Politics
0
Perezida wa m23, yatanze umucyo ku cyo Ingabo ze zirwanira.
109
SHARES
2.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida wa m23, yatanze umucyo ku cyo Ingabo ze zirwanira.

Perezida w’umutwe wa M23, Berterand Bisimwa, yatangaje ko ingabo ayoboye zitarwanira kubona imyamya muri Guverinoma ya Kinshasa cyangwa amapeti yo mu gisirikare cy’iki gihugu, ahubwo ko barwanira gusubiza Abanye-kongo uburenganzira bambuwe.

Hari mu kiganiro aho yarimo asubiza minisitiri w’ubabanye n’amahanga wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba, wavuze ko Leta y’igihugu cyabo yiteguye kuganira n’imitwe yitwaje intwaro yose, byubakiye kuri gahunda ya Nairobi yatangijwe n’umuryango wa Afrika y’iburasirazuba (EAC).

Perezida Bisimwa yibukije ko imitwe yitwaje imbunda yo muri Wazalendo ndetse na FDLR yinjijwe mu gisirikare cya Congo kugira ngo ifashe ingabo z’iki gihugu, kandi byose bijya ku ruhande rwa Leta, agaragaza ko umutwe wa M23 wonyine kwariwo ukeneye ibihano.

Bwana Bisimwa yavuze ko M23 ntacyo ibaza imitwe ikorana byahafi na Leta, kandi ko ikibazo cyabo kidashobora gukemurwa n’abafite imbunda mu gihe igihugu gifite ubuyobozi bwakabaye bwifatanya na M23 mu kubikemura.

Leta ya Kinshasa mu gihe ivuga ko idashobora kuganira na M23, igasobanura ko icyo uyu mutwe ugamije ari ukugira ngo abarwanyi bawo binjizwe mu nzego z’ubuyozi bwa gisivile n’ubwa gisirikare, kandi inteko ishinga mategeko yaremeje itegeko ribuza gushyira mu myanya abahoze mu mitwe yitwaje imbunda.

Bisimwa uyoboye umutwe wa M23 yatangaje ko ibi bihabanye n’ukuri, asobanura ko guhabwa imyanya muri Guverinoma no mu gisirikare atari byo byakemura iki kibazo, kuko n’igihe abarwanyi babo bari bakiri muri izi nzego, kitari cyarakemutse.

Yavuze kandi ko hakenewe kurandura impamvu muzi z’intambara iri mu Burasirazuba bwa Congo, binyuze mu guhagarika ubugizi bwa nabi bukorerwa Abanyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange, kandi ngo mu gihe ikibazo cyakemuka, buri wese yaba aho Leta ishaka.

Yagize ati: “Buri wese muri twe, mu gihe igihugu cyabona amahoro, twaba aho bashaka. Dufite ubutaka burumbuka. Twahinga ubutaka, twakorora inka, twakama amata, twajya kwigisha . Twese twabona amahirwe yo kubona n’imiryango yacu, tukabaho, aho kujya muri politiki.”

Bisimwa yasoje asaba ko muri RDC hacika imiyoborere yica abaturage, ituma bajya mu buhungiro, ituma badashakira abana ahazaza heza. Yagaragaje ko Abanye-kongo bakwiye kurwanya ibibazo biriho kugira ngo batazabisigira ababakomokaho.

Tags: BisimwaM23Umucyo

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?