• About Us
  • Privacy Policy
Thursday, November 5, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

FARDC byayikomeranye, maze yiyambaza ba kadogo.

minebwenews by minebwenews
January 6, 2025
in Regional Politics
0
FARDC byayikomeranye, maze yiyambaza ba kadogo.
115
SHARES
2.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

FARDC byayikomeranye, maze yiyambaza ba kadogo.

Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu byagisirikare, Maj.Gen Peter Cyirumwami Nkuba, yahamagaye abana bahoze mu mitwe yitwaje intwaro bazwi nkaba “kadogo” kwinjira mu gisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo kugira ngo bayifashe guhangana n’umutwe wa M23 ukomeje kubakubita kubi muri Kivu Yaruguru.

Ubu busabe bwa Maj.Gen Peter Cirumwami yabugaragarije abaturiye uduce twa Ndosho,Mugunga n’utundi two mu mujyi wa Goma.

Yabisabye ubwo yifurizaga umwaka mushya w’ 2025 abaturage bo muri ibyo bice.

Yanaboneyeho umwanya yibutsa ba kadogo ko bitezweho kurwanya u Rwanda, kandi ababwira ko uburyo bwiza bwo kubigeraho ari ukwinjira mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo ( FARDC).

Yagize ati: “Nimuze mwifatanye n’ingabo kugira ngo dushobore kurwanya ubushotoranyi bw’u Rwanda, kuko twese turi inzirakarengane.”

Maj.Gen Cirumwami yabwiye bariya ba kadogo ko kwinjira mu ngabo z’iki gihugu ari ugutiza amaboko perezida Félix Tshisekedi umaze igihe asaba abakiri bato kwinjira mu gisirikare ku bwinshi kuko ngo intambara u Rwanda rwabashojeho isaba ibitambo byinshi.

Yavuze ko hari ibigo by’ijonjora mu mujyi wa Goma kandi ko n’ahandi bihari.

Ibyo abivuze mu gihe M23 imaze kugira ibice byinshi bitandukanye bya teritware ya Masisi, Rutshuru, Nyiragongo, Walikale na Lubero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru babohoje.

Ni mugihe kuva mu mpera z’iki cyumweru gishize, M23 igenzura Zone ya Masisi, nk’uko impande zihanganye zabyemeje.

Hagataho imirwano irakomeje hagati ya M23 n’ingabo za RDC zifashwa n’u Burundi, Wazalendo, FDLR na Sadc.

Kuri uyu wa mbere, imirwano yabereye ahitwa Kamatale, Rwangara na Kabingo. Ku ruhande rumwe amakuru avuga ko ibyo bice M23 yamaze kubibohoza nabyo, nubwo uwo mutwe utarabitangaza.

Tags: FardcKadogoM23

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?