Izamuka ry’ibiciro mu mujyi wa Goma riravuza ubuhuha.
Nyuma y’aho umutwe wa M23 ufashe centre ya Masisi, iyari icyicaro gikuru cy’iyi teritware ya Masisi, byahise bigira ingaruka ku biciro by’ibiryo mu mujyi wa Goma.
Mu mpera zakiriya Cyumweru gishize ni bwo M23 yabohoje isantire ya Masisi.
Ifatwa ry’iyi santire nkuru ya teritware ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryahise bitangira kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage bo mu mujyi wa Goma n’ibindi bice biherereye hafi aho.
Izo ngaruka zirimo izamuka ry’ibiciro by’iribwa ku masoko.
Zone ya Masisi ari na yo santire nkuru ya teritware ya Masisi, izengurutswe n’uduce turimo Lushebere, Luashi, Buguri ibice nabyo byingenzi byo muri Kivu y’Amajyaruguru, nabyo byigaruriwe n’uriya mutwe wa M23.
Mu busanzwe teritware ya Masisi, izwi kuba ari yo iza kumwanya wa mbere mu buhinzi mu Ntara ya Kivu Yaruguru, mu bihingwa nk’ibitoki, ibirayi n’ibigori.
Ifatwa rya Masisi ryatumye ibiciro by’ibiribwa bihaturuka byiyongera cyane ku masoko atandukanye yo mu mujyi wa Goma.
Abacuruzi bacururiza mu isoko rinini rya Alanine ricuruza ibyo kurya biturutse muri Masisi, umufuko w’ibirayi uragurishwa amadolari y’Amerika 100 mu gihe mbere wagurishwaga amadolari 48 gusa.
Uko umutekano ugenda urushaho kuba muke muri aka gace gasanzwe ariko kagaburira umujyi wa Goma ni nako abacuruzi bakomeje kugira impungenge zokohereza ibicuruzwa byabo mu mujyi wa Goma.
Ibyo kandi bibaye mu gihe minisitiri w’ubukungu afatanyije n’uwigena migambi muri RDC baheruka gutangaza ko ubukungu bw’igihugu bwahungabanye kuva umutwe wa M23 wigarurira isantire z’ubucuruzi n’ubucukuzi bwa mabuye y’agaciro za Rubaya, Kitshanga, Ngungu na Bunagana. Ibyo bice bikungahaye ku buhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubworozi ndetse na centre ya Masisi ikomeye cyane mu Ntara ya Kivu Yaruguru mu buhinzi.