Abanyamulenge bakuye ikiriyo cy’umuturage wishwe na FARDC mu Minembwe.
Mu Minembwe ho mu misozi miremire y’Imulenge mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, umuryango wa Florence wishwe arashwe n’abasirikare ba perezida Félix Tshisekedi (FARDC) bo muri brigade ya 21 ikorera muri iyi misozi, wakuye i kiriyo cye.
Uyu muhango wo gukura ikiriyo cya Florence wabaye kuri uyu wa kane tariki ya 09/01/2025.
Amakuru Minembwe.com ikesha abaturiye mu Minembwe, avuga ko uwo muhango wabereye mu gace ko Kurunundu aho Florence yarasiwe n’ingabo za Congo.
Yarashwe nyuma y’aho iz’i ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC), zari zatangiye kugaba ibitero mu mihana y’Abanyamulenge.
Ni ibitero byagabwe mu muhana w’i Lundu, Lwiko, Kalingi na Runundu kuri Evomi ndetse no kuri Ugeafi; bikaba byaragabwe mu minsi itatu ikurikirana uwo kw’itariki ya 25,26 na 27 z’ukwezi kwa Cumi nabiri umwaka w’ 2024.
Muri uyu muhango, Abanyamulenge bagaragaje umubabaro, ni mu gihe bongeye kugaruka ku mateka y’abagore batandatu bishwe barashwe na FARDC tariki ya 30/06/2022.
Aba bagore barashwe ubwo bari bagiye kuri brigade y’iz’i ngabo za FARDC kuzitakira, kuko abasirikare bakomezaga kubarenganya no gusahura ibihingwa mu mirima yabo.
Florence wishwe tariki ya 25/12/2024 arashwe n’abasirikare ba perezida Félix Tshisekedi, yari mwene Chef-Rwidegembya Ruvugwa.
Imyaka uko igenda yicuma imbere, ni ko Abanyamulenge bagenda barushaho guhura n’akaga ko kwicwa mu Burasirazuba bwa RDC.
Amateka avuga ko muri RDC Abanyamulenge batangiye kwicwa mu 1964, ahanini bazira uko basa n’ubwoko bwabo Abatutsi.