• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 24, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ibyifatwa rya centre ya Masisi, FARDC yongeye kwivuguruza.

minebwenews by minebwenews
January 10, 2025
in Regional Politics
0
Ibyifatwa rya centre ya Masisi, FARDC yongeye kwivuguruza.
108
SHARES
2.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibyifatwa rya centre ya Masisi, FARDC yongeye kwivuguruza.

You might also like

AFC/M23 yakomoje ku biganiro ivugwamo na perezida Evariste Ndayishimiye

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

Ni mu butumwa bwatambutse ku mugoroba w’ejo hashize tariki ya 09/01/2025 bw’umvugizi w’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho yatangaje ko “umutwe wa M23 wongeye kwigarurira centre ya Masisi.”

Hari mu kiganiro uyu muvugizi wa FARDC ku rwego rw’igihugu, Maj Gen Sylvain Ekenge yagiranye n’itangaza makuru i Kinshasa kikaba cyarananyujijwe kuri televisiyo y’igihugu ya RTNC aho yongeye gutangaza ko M23 yongeye kwisubiza zone ya Masisi.

Yagize ati: “Abarwanyi ba M23 bongeye kwisubiza zone ya Masisi. Intambara niko ihora, uyu munsi dushobora gutsindwa ariko nyuma intsinzi ikaba iyacu. Twizeye ko intsinzi izaba iyabanye-kongo. Ndabizeza ko tuzahisubiza.”

Mu ijoro ryo ku wa gatatu rishyira ku wa kane, uyu muvugizi nibwo yari yatangaje ko ingabo za FARDC zambuye umutwe wa M23 centre ya Masisi, aho yagize ati: “Ndemeza ko Ingabo za FARDC, zafashe umujyi munini wa Masisi, zagaruje kandi na Ngungu, ndetse zifata n’utundi duce duherereye hafi n’umujyi wa Sake hamwe na Bwerimana, Kimoka, Kaluba, Rutoboka na Bikataka.”

Kuruhande rwa M23 n’ubwo umuvugizi wa M23 atigeze agira icyo atangaza kuri ibi byari byatangajwe na FARDC, ariko umwe mu barwanyi b’uwo mutwe ya bwiye Minembwe.com ko tutagomba kwita kubitangazwa na Leta ya Kinshasa ngo kuko ikunze kwibeshera!

Yagize ati: “Njye ndi muri centre ya Masisi, ni twe tuhagenzura. Igitangaje nta n’intambara twahuye nayo kuva tuhafashe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.”

Uyu murwanyi yanavuze ko ayoboye ibatayo, ariko ko atemerewe gutanga amakuru, yashimangiye ibi agira ati: “Katanyama irabesha. Habe naho Ngungu ivuga ni twe tuhagenzura.”

Nyamara FARDC sibwo bwa mbere, itangaza ko hari uduce yambuye umutwe bahanganye mu gihe cy’imyaka itatu. Ibyo yabikoze no kuri Alimbongo, n’ahandi mu tundi duce two muri teritware ya Rutshuru mu mwaka ushize.

Kimweho, andi makuru ava i Masisi avuga ko ingabo za Congo n’abambari bazo bagerageje gutera ibirindiro bya Ngungu ku mugoroba wo ku wa gatatu, ariko ntibyabahira, hubwo bahatakariza abasirikare benshi barimo n’Abarundi aho ndetse muri abo bapguye barimo uwitwa Patience Gapara wari ufite ipeti rya Lieutenant n’abandi, nk’uko byakomeje gutangazwa ku mbugankoranyambaga z’Abarundi.

Aka gace ka Localité ya Ngungu, umutwe wa M23 umaze amezi icyenda warakigaruriye, kakaba gaherereye muri teritware ya Masisi.

Ni mu gihe centre ya Masisi yo, uwo mutwe urwanya ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi wayigaruriye mu cyumweru gishize, tariki ya 03/1/2025.

Tags: CentreFardcM23Masisi
Share43Tweet27Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

AFC/M23 yakomoje ku biganiro ivugwamo na perezida Evariste Ndayishimiye

by Bahanda Bruce
October 24, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

AFC/M23 yakomoje ku biganiro ivugwamo na perezida Evariste Ndayishimiye Ihuriro rya Allience Fleuve Congo, AFC /M23 ryavuze ko amakuru avuga ko yagiranye ibiganiro na perezida w'u Burundi, Evariste...

Read moreDetails

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC U Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo, byongeye guhurira i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika, mu...

Read moreDetails

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n'abarwanye intambara yo kubohora u Rwanda Ababarirwa mu mirongo barimo abahungu n'abagabo, bavuye mu gice kizwi nk'i Rukombe binjira igisirikare cy'umutwe wa FDL...

Read moreDetails

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by'ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n'u Rwanda Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye u Bufaransa ngo bumuhurize mu biganiro n'u Rwanda,...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yagiranye ibiganiro na AFC/M23 Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yagiranye ibiganiro by'ibanga n'intumwa z'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails
Next Post
M23 yakubise ahababaza ingabo za Tshisekedi na Ndayishimiye.

M23 yakubise ahababaza ingabo za Tshisekedi na Ndayishimiye.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?