Inama yabereye kwa Buruma iraje inshinga bamwe mu Banyamulenge.
Bamwe mu Banyamulenge batuye mu mujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, batewe ubwoba ni nama zidasiba kubera mu mazu yabo bise “Abanyakagara.”
Ni amakuru twahawe n’abaturiye uriya mujyi wa Uvira, aho umwe muri aba Banyamulenge bagize ubwoba bw’izo nama, yagize ati: “Abanyakagara batangiye kudusarika! Hano mu muhana w’i Buvira, ariko ukuri kuraza kuja ahagaragara.”
Yakomeje agira ati: “Inama yabo ejo tariki ya 10/01/2025 yabereye kwa Kidumu Buruma, abitabiriye barimo Bizuru Phanuel, Zacharie Hakizimana, Prosper Rugogoma, n’abandi….”
Gusa uwavuganaga na Minembwe.com yavuze ko batazi icyigiwe muri iyo nama, ariko ko ntacyiza cyayivamo, ngo kuko imigambi y’Abanyakagara nta kindi ibigamije usibye kugambanira abandi Banyamulenge bashigikira “kwirwanaho.”
Yanavuze kandi ko inama zabo bitwa Abanyakagara, zidasiba kubera muri Uvira, kandi ko zarushijeho kuba ubwo Lieutenant General Pacifique Masunzu yahawe kuyobora zone ya gatatu y’ingabo za Congo, ariko ko izo nama zibera ahihishe.
Ahanini, abo Abanyamulenge bita Abanyakagara ni abandi Banyamulenge badashigikira “ukwirwanho.” Aba bavuga ko bagomba gutega amajosi, ubundi bakicwa, ngo kuko nta worwanya Leta ngwabeho.
Kwirwanaho byatangiye kuba mu Banyamulenge, nyuma yaho bari batangiye kwicwa no kunyagwa Inka zabo, mu bitero bikorwa na Maï-Maï kubufasha bw’ingabo za FARDC. Ndetse n’uyu munsi, ziriya nyeshamba za Maï-Maï zateye umuhana wa Biziba utuwe n’Abanyamulenge, ukaba uherereye mu nkengero za centre ya Minembwe.
Ibitero bya Maï-Maï igaba ku Banyamulenge bimaze guhitana ubuzima bw’abantu babarirwa mu bihumbi, kuko amateka avuga ko byatangiye mu 1964, ariko bigeze mu 2017 bifata indi ntera.
Mu gihe imihana yo ibyo bitero imaze gusambura, ibarirwa mu magana, naho inka zabo zanyazwe zibarirwa mu bihumbi amagana.
Kuri ubu, Abanyamulenge bakwiye imishwaro, bamwe bari mu makambi y’impunzi, Uganda, Rwanda, Burundi n’ahandi. Abakeya basigaye mu gihugu ni bo baremye ukwirwanaho, abatabyumva bo muri bo, nibo babagambanira muri Maï-Maï, muri FARDC no mu nterahamwe(FDLR).