Ntuyahaga yasubije Umunyarwanda uheruka kuvuga ko Abanyamulenge ari “inzererezi.”
Ni mu butumwa bw’amajwi bukomeje guhererekanywa ku mbugankoranyambaga zihuriyemo Abanyamulenge benshi, aho muri ubwo butumwa Ntuyahaga Elias Ngirumuremyi yasubije Umunyarwanda, Isaïe Murashi uheruka kuvuga ko Abanyamulenge ari “Ibigarasha, kandi ko ari inzererezi.”
Murashi Isaïe, wavuze ko Abanyamulenge ari ibigarasha yavutse ku ya 29/04/1949; yabayeho amabasaderi w’u Rwanda muri Uganda kuva mu 1996 kugeza 2000, ndetse kandi yanakoze mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda mu 2000 kugeza 2007.
Mu kiganiro aheruka gukora, nk’uko nacyo gikomeje guhererekanywa ku mbuga, yavuze ko we azi Abanyamulenge, ndetse agaragaza ko yigiye muri RDC, kandi yiga iby’amateka, bityo avuga ko azi ibyabo.
Yagize ati: “Buriya Abanyamulenge ni ibigarasha, ariko bikomeye kuko ntibazi umurongo w’Ubuyobozi! Kandi bageze muri RDC mu kinyejana cya cumi nagatanu, nyuma ya Yesu.”
Yakomeje agira ati: “Hariya bahamaze imyaka 500. Babayeho nta muyobozi bagira; kandi ibyo kuyoboka umwami ntabyo bakozwa! Babayeho bakurikira Inka zabo gusa no kumenya imiryango yabo, nta kindi.”
Muri kiriya kiganiro, Murashi yavuze kandi ko hari umuntu wigeze ku mubwira ko Abanyamulenge, ari Abatutsi, ariko ko batabizi, ngo kuko bafite imico bagiye barahura mu yandi moko, aho yavuze Ababembe, Abapfulero, Abashi n’abandi.
Ikindi yavuze, nuko ngo Abanyamulenge batigeze biga aho yavugaga “amashuri.”
Ubwo Ntuyahaga yasubizaga Murashi, yatangiye agira ati: “Mwiriwe bwana Amabasaderi Murashi! mboneye umwanya wo kugusuhuza, kugira ngo nkohereze ubutumwa. Njyewe uri kuguha ubu butumwa, ndi umunyamateka kimwe nawe, kuko nize ‘amateka’ kuri kaminuza y’i Lubambashi, nakoze nk’umwalimu muri Congo, ahitwa i Bukama. Nabayeho profeseur mu Burundi kuri Lycée Saint Nterese, i Gitega, aha nahakoze imyaka 8. Nyuma nagiye nkora mu mishinga itandukanye. Kuri ubu ntuye mu Busuwisi, mpamaze imyaka nka 19.”
Yakomeje agira ati: “Numvise ibyo wavuze, numva ntabyihanganira! Nkenera ku gusobanurira bimwe kuko uko ubivuga siko biri. Gucurika amateka y’Abanyamulenge warabikoze, ariko ibyo nshaka ku kubwira nuko ufite ingenga bitekerezo mbi, nk’uko mu bivuga mu Rwanda.”
Ntuyahaga, yavuze ko bwana Murashi agomba gukosorwa ngo kabone nubwo yabayeho umuntu ukomeye.
Ati : “Ugomba gukosorwa, wafashe Abanyamulenge ubahindura abantu babi, ubagira abagome. Uvuga ko banga u Rwanda n’Abatutsi, ndetse uvuga ko batazi ko ari Abatutsi. “
Ntuyahaga, yavuze kandi ko Murashi ari kimwe n’abantu barwanya Abanyamulenge.
Yagize ati: “Ingengabitekerezo ufite ntaho utandukaniye na Honorable Ngwande iyo ahaya atuka u Rwanda. Sinzi ko haraho utandukaniye na Nkwebe Kipele, iyo wumva ba Justin Bitakwira, uzwiho urwango ku Banyamulenge n’Abanyarwanda. Bityo ugomba kwiyamwa, kuko ufite amacakubiri mabi, kuratera umuzi mubi wo gutuma Abanyarwanda banga Abanyamulenge, kandi barahungiye mu gihugu cyabo.”
Ntuyahaga yanaboneyeho kwibutsa Murashi ko atazi amateka, ndetse kandi ko mu byo avuga bigaragaza agasuzuguro.
Yavuze ko mubyo Murashi yasobanuye agaragaza ko Abanyamulenge ba Banyabyinshi bageze muri RDC mu mwaka w’ 1500, ariko ngo bakaba barazimiriye mu bwoko bw’Abashi; Ntuyahaga we, yagaragaje ko ibyo ari ikinyoma cyambaye ubusa, kandi ko ibyo iyo bija kuba byarabaye, Abanyamulenge bari kuba ba bizi. Ndetse yanamuhishuriye ko Abanyamulenge batigeze bivanga n’ubundi bwoko.
Ati: “Abanyamulenge ni Abatutsi ijana ku ijana, kuko twe ntitugira Abahutu. Turi abantu batigeze bivanga.”
Yanasobanuye ko Abanyamulenge bavuye mu Rwanda bagiye gushaka ubwatsi bw’inka zabo; ati ibyo gushaka umwami ntabyo bari bariho, kuko icyari kibahangayikishije zari Inka.
Yasoje avuga ko bageze muri RDC babaho neza, ngo kuko icyo bari bashaka bari bakigezeho.
Usibye nicyo yavuze kandi ko bageze naho bagira Abachefs. Muri abo yavuze uwitwa Kayira, Ntakandi n’abandi.