FARDC n’abambari bayo M23 ya birukanye mu tundi duce, maze iratubohoza.
Mu mirwano yabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 14/01/2025 hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, umutwe wa M23 wafashe utundi duce two muri teritware ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Uduce turimo Murambi, Gaseke, Kamatale na Ruziranteke, ni two umutwe wa M23 umaze kwirukanamo ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.
Utu duce twose tukaba duherereye mu nkengero z’umujyi wa Ngungu nawo uheruka kwigarurirwa n’uyu mutwe.
Ni uduce uriya mutwe wafashe nyuma y’imirwano ikaze yazindutse ihanganisha impande zombi.
Ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta n’iryo ryatangiye kugaba ibitero ku mutwe wa M23 muri Murambi, maze abandi nabo birwanaho, nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza.
Uyu ukaba ari umunsi ugira kane, utu duce tuberamo imirwano. Mu ntangiriro z’iki Cyumweru nibwo kandi M23 yafashe agace ka Ndumba, Kashingamutwe, Nyenyeri n’ahandi natwo two muri teritware ya Masisi.
Nanone kandi kuri uyu wa kabiri indi mirwano ikomeye yavuzwe muri Localité ya musuti ho muri Kamanda Gite muri teritware ya Lubero, ni mirwano yongeye gutuma abaturage baturiye ibyo bice bahunga n’ubwo byemejwe ko abarwanyi b’uyumutwe wa M23 basubije inyuma ibitero by’ihuriro ry’Ingabo za RDC byari byabagabweho.
Mu gihe muri Lubero na Masisi haramukiye imirwano, muri teritware ya Nyiragongo ho byari bigituje, usibye ko impande zihanganye zirebana ayingwe. Bikaba bitandukanye no ku Cyumweru kuko uwo munsi byari bikaze muri iyi teritwari.