• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, September 10, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ni bura abasirikare b’u Burundi 1000 kirenga, nibo bamaze kugwa muri Masisi.

minebwenews by minebwenews
January 16, 2025
in Regional Politics
0
Ni bura abasirikare b’u Burundi 1000 kirenga, nibo bamaze kugwa muri Masisi.
116
SHARES
2.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ni bura abasirikare b’u Burundi 1000 kirenga, n’ibo bamaze kugwa muri Masisi.

You might also like

U Rwanda rwagaragaje ko RDC yarengereye kubyo yavuze ku ngabo zarwo

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi uravuga ko wigaruriye agace k’ingenzi ka Ngungu nyuma y’imirwano ikomeye yahabereye aho yari ihanganishije uwo mutwe n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ririmo n’ingabo z’u Burundi na FDLR.

Ni mu mirwano yabaye ku gicamunsi cy’ejo hashize, itariki ya 15/01/2025 ni bwo umutwe witwaje imbunda wa M23 wirukanye muri centre ya Ngungu ihuriro ry’ingabo za Congo rigizwe na FARDC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi n’abacanshuro b’Abazungu baturutse i Buraya.

Ngungu ni Localité iherereye muri teritware ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ikaba ari igice ahanini cyororerwamo Inka n’andi matungo, ndetse kandi hakaba hanahingwa hakera cyane.

Nk’uko umutwe wa M23 ubivuga, binyuze mu muvugizi wayo wungirije, Oscar Barinda, yavuze ko umubare munini w’abasirikare ba Leta barwanye muri Ngungu bari bagizwe n’abasirikare b’u Burundi, asobanura ko abenshi muri bo bahaguye. Gusa ntacyo Leta ya Kinshasa cyangwa FARDC byatangaje kuri ibyo bitero n’ababiguyemo.

Barinda ubwo yavuganaga n’itangaza makuru yagize ati: “Byibuze abasirikare b’u Burundi barenga amagana abiri baguye mu ntambara yabereye i Ngungu. Twayifashe, twirukanye ihuriro ry’Ingabo za RDC muri Ngungu.”

Yanavuze ko mu minsi ibiri ishize ririya huriro ry’Ingabo za RDC riri muri Ngungu ryishe abaturage, ryafashe ku ngufu abagore n’abakobwa, ndetse kandi rinasahura n’utwabo.

Hari ubuhamya bwatanzwe n’umuturage utuye muri ako gace bugira buti: “Ubwo FARDC n’abarundi bafataga i Ngungu balepinze abagore n’abakobwa.”

Bukomeza bugira buti: “Hari umugabo binjiranye mu nzu ye w’Umututsi bamusaba kurongora umukobwa we, nawe arabyanga bahita bamurasa arapfa! Umukobwa we niko guhita bamulepinga.”

Ubu buhamya bushimangira ko nyuma y’aho FARDC n’abambari bayo bafashe abagore n’abakobwa ku ngufu, icyakurikiyeho basahuye ibyabo.

Mu makuru yatangajwe ku wa kabiri w’iki Cyumweru, byavuzwe ko mu mirwano yasakiranyije ihuriro ry’Ingabo za RDC n’umutwe wa M23 mu nkengero za Ngungu yaguyemo abasirikare b’u Burundi bagera kuri 400, ndetse n’abandi bafatwa matekwa harimo nabayikomerekeyemo.

Urubuga ruri muzikunze gutangaza intambara ibera i Masisi, rwagize ruti: “70% byabaguye mu nkengero za Ngungu ni abasirikare b’u Burundi barimo n’abofisiye bakuru. Muri video urabonamo amapeti.”

Uru rubuga rwavuze ko hapfuye byibuze abasirikare b’u Burundi 400.

Ibyo bibaye mu gihe kandi umwaka ushize mu ntambara M23 yafashe umujyi wa Kitshanga nawo uherereye muri Masisi, byatangajwe ko 800 by’ingabo z’u Burundi zayiguyemo n’abandi benshi bafatwa matekwa, nubwo leta y’u Burundi yabihakanye icyo gihe.

Tags: Ngungu
Share46Tweet29Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda rwagaragaje ko RDC yarengereye kubyo yavuze ku ngabo zarwo

by Bahanda Bruce
September 10, 2025
0
U Rwanda rwagaragaje ko RDC yarengereye kubyo yavuze ku ngabo zarwo

U Rwanda rwagaragaje ko RDC yarengereye kubyo yavuze ku ngabo zarwo Guverinoma y'u Rwanda yamaganiye kure imvugo bamwe mu bagize guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo bashinje...

Read moreDetails

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails
Next Post
Ntuyahaga yasubije Umunyarwanda uheruka kuvuga ko Abanyamulenge ari “inzererezi.”

Murashi yagize ibindi avuga ku Banyamulenge abasaba n'imbabazi.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?