Mw’irahira rya Trump yaritangajemo impinduka.
Donald Trump witeguye kurahirira kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuri uyu wa mbere tariki ya 20/01/2025, yatangaje ko kubera ikibazo cy’ubukonje bukabije bwitezwe atambukiriza ijambo rye mu ngoro y’inteko ishinga mategeko ari yo “US Capitol,” aho kuba hanze yayo nk’uko byari bitegekanyijwe.
Akarasisi n’indi myiyerekano biteganyijwe muri iri rahira rya Trump nabyo ntibibera hanze , ahubwo birabera mu nyubako ya Capitol One Arena yakira abantu ibihumbi 20 iri mu birometero 3,2 uvuye kuri US Capitol.
Ibirori byo kwishimira irahira rya perezida biteganijwe kuba inshuro 3, nabyo birabera muri iyi nyubako.
Kubatari bubashye kwinjira mu nyubako ya US Capitol mu gihe Trump azaba ari kugeza ijambo ku bitabiriye irahira rye, bashyiriweho uburyo bwo kumukurikira imbonankubone muri capital one Arena.
Trump yanatangaje ko namara kurahira azahita asura iyi nyubako.
Uwitwa Ronald Reagan ni we perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wari uheruka kurahirira imbere mu nyubako ya US Capitol mu 1985 na bwo kubera ubukonje bwinshi bwari buhari.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Truth, Trump yavuze ko adashaka “kubona abantu bakonje, cyangwa bahura n’ikindi kibazo mu buryo ubwo ari bwo bwose kubera ubukonje. Niba hari ibirori wifuza kuzamo uzaze wambaye neza kugira ngo wirinde ubukonje.”
Yongeye kandi ati: “Buri wese azaba atekanye kandi yishimye . Twese hamwe tuzafatanya kongera guhindura Amerika igihangange.”
Mu mateka ya leta Zunze Ubumwe z’Amerika, William Henry Harrison ni we watanze imbwirwaruhame ndende ku munsi w’irahira nka perezida mu 1941, n’ubwo hari ubukonje bwinshi cyane icyo gihe.
Nyuma byaje kumuviramo indwara y’umusonga yaje no kumuhitana nyuma y’ukwezi kumwe arahiye, bituma ubuyobozi bwe buba bugufi mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.