• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 27, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home sport & entertainment

Trump warahiye nka perezida 47 w’Amerika ni muntu ki?

minebwenews by minebwenews
January 21, 2025
in sport & entertainment
0
Trump warahiye nka perezida 47 w’Amerika ni muntu ki?
81
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Trump warahiye nka perezida 47 w’Amerika ni muntu ki?

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 20/01/2025, Donald Trump yarahiye kuyobora Leta Zunze ubumwe Z’Amerika nka perezida wa 47.

Uyu Trump yavutse tariki ya 14/07/1946 avukira mu mujyi wa Newe York; i se yitwa Fred Trump naho mama we ni Anne Trump. Trump ni umwana wa kane mu bana batanu papa we yabyaye.

Bivugwa ko Trump yize muri kaminuza ya Fordham university mu gihe cy’imyaka ibiri. Nyuma yaje kwinjira mu ishuri ry’ubucuruzi rya Wharton riherereye muri kaminuza ya Pennsylvania.

Bivugwa kandi ko kwiga kwa Donald Trump yabifatanyaga no gukora akazi mu isosiyete ya se izwi ku izina rya Elizabeth Trump and Son.

Uyu warahiriye kuyobora Leta Zunze ubumwe Z’Amerika, yarangije mu ishuri rya Wharton mu 1968 aho yakuye impamyabushobozi y’iciciro cya kabiri mu by’ubukungu; ahita yinjira mu isosiyete ya se. Mu mwaka w’ 1971 yahawe ubuyobozi bwo kuyigenzura aza no kuyita irindi zina rya “The Trump organization.”

Trump kandi yize no mu ishuri rya gisirikare rya Newe York Military Academy aho yaje kurangiza ari mu banyeshuri beza bafite amanota meza.

Kuri ubu ni umuntu uzwi mu bikorwa byubwubatsi ndetse akaba anazwi mu itangaza makuru na politiki.

Ubwo yafataga ijambo arimo kurahira yabwiye Abanyamerika ko “imyaka y’ibyiza n’ibitangaza itangiye ubu.”

Ati: “Igihugu cyacu kizongera gutera imbere ndetse cyubuhwe hirya no hino ku Isi, tuzaba icyitegererezo cy’ibihugu ku Isi, ariko ntituzemera ko abantu bakomeza kutwungukiramo.Nzashyira Amerika imbere. Ubutavogerwa bwacu buzongera kubaho, ituze ryacu rizagarurwa, ukuboko k’ubutabera kuzongera gukora biboneye, ubugizi bwa nabi bukoresha intwaro buzarangira.”

“Icyo tuzakora, tuzashyira imbere ukubaka igihugu gifite ishema, giteye imbere kandi kirimo ubwisanzure.”

Trump kandi mu ijambo rye, yashimiye Abanyamerika babirabura, abizeza ko uko bamushyigikiye atazabyibagirwa, kandi ko azashyira imbere kumva ibibazo byabo.

Trump ni umubyeyi w’abana batanu, yabyaranye n’abagore batatu. Uwa gatatu niwe bari kumwe ubu witwa Melania Knauss bakaba barashyingiranwe mu 2005.

Tags: 47AmerikaDonald Trump

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?