Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Leta ya Kinshasa yakojejwe isoni kubera Charles Onana.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
January 23, 2025
in Regional Politics
0
Leta ya Kinshasa yakojejwe isoni kubera Charles Onana.
105
SHARES
2.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Leta ya Kinshasa yakojejwe isoni kubera Charles Onana.

You might also like

Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

Leta ya perezida Félix Tshisekedi yakojejwe isoni nyuma y’aho bimenyekanye ko yemereye umwanditsi w’Umufaransa ukomoka muri Cameroun, Charles Onana, amafaranga ubwo yaburanaga mu rukiko rw’i Paris mu Bufaransa aho yashinjwaga icyaha cyo gupfobya genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Umwaka ushize ahagana mu mpera zawo, ni bwo urubanza rwa Onana rwabaye, rukaba rwari rushingiye ku kirego cyatanzwe n’imiryango y’Abanyarwanda irimo CPCR uharanira kugeza mu butabera abakoze ibyaha bya genocide, Survie na Ibuka France.

Iyi miryango y’Abanyarwanda ikorera mu Bufaransa yagaragarije urukiko ibimenyetso byinshi byerekana uko mu gitabo “Rwanda, La vérite sur l’operation Turquoise,” umwanditsi Onana yasohoye tariki ya 30/10/20219, harimo guhakana genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ahagana tariki ya 09/11/2024, urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwahamije Onana iki cyaha, rumutegeka kwishyura amande y’Amayero 740. Hamwe na Damien Serieyz wakosoye iki gitabo, bategetswe gutanga indishyi y’Amayero ibihumbi 11.

Muri urwo rubanza bivugwa ko rwarimo abashyigikiye Onana, biganjemo Abanye-kongo baba mu Bufaransa ndetse n’Abanyarwanda bazwiho kuba bahakana genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Leta ya perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo yagaragaje ko iri gukurikiranira hafi urwo rubanza, kandi ko ishyigikiye uyu mwanditsi.

Perezida w’ikigo kitari icya Leta gishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’amafaranga ya Congo (Odep), Florimond Muteba, tariki ya 20/01/2025 yahishuye ko ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi bwari bwarijeje kwishyurira Onana abanyamategeko bamwunganira, gusa ngo ntibwasohoje Isezerano.

Uyu Muteba yagize ati: “Birihutirwa ko Leta ya Kinshasa yubahiriza Isezerano, ikishyura abanyamategeko bunganiye Charles Onana mu rubanza rwe.”

Gusa umunyamategeko w’Umunyekongo witwa Me Thomas Gamakolo, mbere y’uko urubanza rwa Onana ruba, yari yatangaje ko nta munye-kongo ukwiye kwivanga mu rubanza rwa Onana ngo kuko ntaho ruhuriye n’ibibazo byabo.

Ubwo yavuganaga n’itangaza makuru yagize ati: “Ntabwo twavuga ibyaha byakorewe mu gihugu cyacu ngo dushyigikire umuntu uhakana ibyaha byakozwe n’abandi! Ni ngombwa kuvuga ko urubanza rwa Onana rutareba RDC.”

Yanavuze kandi ko Onana ubwo yandikaga kiriya gitabo, yarazi neza ko icyaha cyo guhakana no gupfobya genocide gikurikiranwa n’ubutabera bwo mu Bufaransa, hisunzwe amategeko mpuzamahanga, ariko ko yabirenzeho, bityo ko akwiye kwirengera ingaruka zabyo.

Tags: Charles OnanaI ParisRdc
Share42Tweet26Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

by Bruce Bahanda
June 7, 2025
0
Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

Kwa Tshisekedi barakajwe n'itsinda ry'abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23. Repubulika ya demokarasi ya Congo yagaragaje ko yababajwe n'urwego rwa karere ka Afrika y'ibiyaga bigari rushinzwe kugenzura...

Read moreDetails

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

Perezida Tshisekedi yakiriye wa munyapolitiki uheruka kwibasira Kabila. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yakiriye umunyapolitiki wo muri iki gihugu Martin Fayulu uheruka gutangaza ko...

Read moreDetails

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
AFC/M23 yatangaje igikorwa iri bwereke Isi kuri uyu wa 5.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ryatangaje ko ryakiriye umunyapolitiki Marcelin Cishambo, kandi ko yazanye n'abandi banyapolitiki barimo n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi...

Read moreDetails

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo. Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yahakanye ibivugwa ko iri mu kwibasira abasirikare ba kuru ba FARDC...

Read moreDetails

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba.

by Bruce Bahanda
June 3, 2025
0
Icyifuzo cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi cyatewe ishoti.

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba. Umunyapolitiki uri mubasanzwe badacana uwaka n'ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Congo, Martin Fayulu, byamenyekanye ko uyu mukuru w'iki gihugu yamwemereye...

Read moreDetails
Next Post
Leta ya Tshisekedi yateguye gutakambira Imana ku ntambara igeze muri Kivu y’Amajy’epfo.

RDC yatangaje ko igiye gutera kimwe mu bihugu bituranye.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?