• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 23, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Iby’urupfu rwa Maj Gen Peter Cirumwami wishwe arashwe.

minebwenews by minebwenews
January 24, 2025
in Regional Politics
0
RDC yabujije ingendo zo mu mazi kubera umutekano muke.
147
SHARES
3.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Iby’urupfu rwa Maj Gen Peter Cirumwami wishwe arashwe.

You might also like

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

Guverineri w’i ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Maj Gen Peter Cirumwami Nkuba, yishwe arashwe n’abarwanyi bo mu mutwe wa M23, akaba yarasiwe mu rugamba rwaberaga i Kasegezi, nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka.

Ahar’ejo ku mugoroba nibwo Lawrence Kanyuka yabitangaje akoresheje urubuga rwa x, aho yagize ati: “Umugabo mukuru w’igisirikare cy’umutwe wa FDLR, General Peter Cirumwami Nkuba, yapfuye. Yiciwe i Kasegezi ubwo yasuraga abari imbere ku rugamba kugira ngo yifotozanye na bo.”

Uyu mu Jenerali wishwe yakunze kugaragazwa nk’umwe mu bantu ba perezida Félix Tshisekedi ufata iya mbere mu gushikira cyane imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo.

No muri za raporo nyinshi z’impuguke za LONI zagiye zigaruka kuri Gen Peter Cirumwami, zigahamya ko ari we uri inyuma ya FDLR.

Apfuye mu gihe ahar’ejo tariki ya 23/01/2025, umutwe wa M23 wari watangaje ko uri mu nzira uja gufata umujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu Yaruguru mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ibi ukuba warabitangaje nyuma y’aho wari wafashe umujyi muto wa Sake uri muri teritware ya Masisi na Kanyamahoro iri muri teritware ya Nyiragongo.

Maj Gen Peter Cirumwami wapfuye akomoka mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, akaba uwo mu bwoko bw’Abashi, yari amaze igihe kirekire akorera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Uyu yavuzwe cyane mu mwaka w’ 2022 ubwo yagirwaga umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya umutwe wa M23 mu Ntara ya Kivu Yaruguru bizwi nka sokola 2.

Icyo gihe ni bwo hashize igihe gito imirwano y’ingabo za RDC na M23 yubuye.

Yagiye kuri uwo mwanya mu gihe Brigadier General Evariste Mwehu Lungu yarimo ashinjwa kunanirwa gutsinda M23.

Cirumwami amaze guhabwa izo nshingano, byagiye bivugwa ko ubwe yajyaga ku rugamba kuyobora ingabo zirwana na M23 cyane cyane muri teritware ya Rutshuru.

Ndetse kandi na M23 ubwayo yagiye ivuga ko yagiye imuhusha, kugeza ubwo hagiye hasoka n’amafoto amugaragaza yambaye inkweto zibushanye ahunga imirwano.

Hari nk’i mirwano yasize M23 yigaruriye Bunagana, muri iyi ntambara hagaragaye amafoto ya Cirumwami ahunga mu gihe aba yegerejwe gufatwa.

M23 yemeje ko yishe Cirumwami nyuma ya masaha make itangaje ko iri mu nzira ija gufata Goma.

Tags: M23Peter Cirumwamiyishwe
Share59Tweet37Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC U Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo, byongeye guhurira i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika, mu...

Read moreDetails

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n'abarwanye intambara yo kubohora u Rwanda Ababarirwa mu mirongo barimo abahungu n'abagabo, bavuye mu gice kizwi nk'i Rukombe binjira igisirikare cy'umutwe wa FDL...

Read moreDetails

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by'ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n'u Rwanda Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye u Bufaransa ngo bumuhurize mu biganiro n'u Rwanda,...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yagiranye ibiganiro na AFC/M23 Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yagiranye ibiganiro by'ibanga n'intumwa z'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate Abarundi mu mujyi wa Bujumbura bawutwikiyemo imodoka ifite pulake y'u Rwanda nyuma y'amagambo yatangajwe n'umushoramari w'Umunyarwanda Sadate Munyakazi. Iyi modoka...

Read moreDetails
Next Post
Tshisekedi yayoboye inama y’igitaraganya i Kinshasa muri RDC, menya ibyigiwemo.

Tshisekedi yayoboye inama y'igitaraganya i Kinshasa muri RDC, menya ibyigiwemo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?