• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, October 26, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Tshisekedi yayoboye inama y’igitaraganya i Kinshasa muri RDC, menya ibyigiwemo.

minebwenews by minebwenews
January 24, 2025
in Regional Politics
0
Tshisekedi yayoboye inama y’igitaraganya i Kinshasa muri RDC, menya ibyigiwemo.
117
SHARES
2.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Tshisekedi yayoboye inama y’igitaraganya i Kinshasa muri RDC, menya ibyigiwemo.

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yayoboye inama y’igitaraganya igamije gukemura ibibazo by’intambara iri kubera mu Burasirazuba bw’iki gihugu, nyuma y’uko umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice byinshi muri za Kivu zombi, iy’Epfo n’iya Ruguru.

Ni amakuru yatangajwe ku wa kane tariki ya 23/01/2025, n’ibiro by’umukuru w’iki Gihugu cya RDC, bikaba byemeje ko iyi nama yitabiriwe n’umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo za RDC na Polisi.

Bitangaza kandi ko iyi nama idasanzwe yabereye ku cyicaro gikuru cy’umukuru w’igihugu.

Iyi nama kandi yitabiriwe n’abarimo minisitiri w’intebe, Judith Sumunwa, minisitiri w’intebe wungirije ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu na minisitiri w’ingabo.

Ibi biro by’umukuru w’igihugu byavuze ko ibyigiwe muri iyo nama ahanini n’ibibazo by’intambara iri kubera muri Kivu Yaruguru na Kivu y’Amajy’epfo, ndetse n’ibibazo by’impunzi zikomeje kwiyongera umunsi ku wundi kubera intambara ihanganishije M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta.

Ni mu gihe ahar’ejo umutwe wa M23 wigaruriye umujyi wa Sake, kandi ukaba ukomeje gusatira werekeza mu gufata umujyi wa Goma.

Umutwe wa M23 kandi ukaba wari watangaje ko wishe urashe guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Maj Gen Peter Cirumwami Nkuba, akaba yariciwe i Kasengezi.

Si byo gusa kuko no mu ntangiriro z’iki Cyumweru uyu mutwe wigaruriye umujyi wa Minova usanzwe ukomeye muri Kalehe no muri kivu y’Amajy’epfo.

Ibyo bibaye kandi mu gihe ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Bwongereza byasabye abaturage babyo kuva muri Goma ku mpamvu z’umutekano muke.

Kuri uyu wa gatanu naho perezida Félix Tshisekedi arayobora inama nkuru y’umutekano(Conseil supérieur de la defense), anayobore kandi n’inama iza kwitabirwa gusa n’abaminisitiri.

Tags: InamaM23TshisekediYigitaraganya

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?