Kinshasa mu burakari bwinshi yavuze icyo igiye gukora nyuma y’aho yemeje urupfu rwa guverineri w’intara ya Kivu Yaruguru.
Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, cyemeje bidasubirwaho urupfu rwa Maj Gen Peter Cirumwami Nkuba, wari na guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, gishimangira ko kigomba ku muhorera byanze bikunze.
Urupfu rwa Maj Gen Peter Cirumwami rwemejwe nyuma y’inama y’ubuyobozi bukuru bw’Ingabo za RDC yateranye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 24/01/2025.
Iyi nama ikaba yarayobowe na perezida Félix Tshisekedi, yanzura ko ingabo z’iki gihugu zogomba guhorera Maj Gen Peter Cirumwami bise intwari ikomeye.
Umuvugizi w’igisirikare cya RDC, ubwo yatangazaga urupfu rwa Maj Gen Peter Cirumwami yavuze ko ubwo yaraswaga na M23 , yahise yoherezwa kwa muganga ngo ahabwe ubuvuzi bukwiye, ariko akitaba Imana azize ibikomere.
Muri iryo jambo rya Maj Gen Sylvain Ekenge, yavuze kandi ko perezida w’iki gihugu cya RDC, yatanze amabwiriza akomeye yo gukubura umwanzi no ku mwirukana mu nkengero z’umujyi wa Goma.
Hanyuma perezida Félix Tshisekedi kandi yunamiye Peter Cirumwami amwita intwari yakoze uko ishoboye ngo arinde igihugu cye, kugera ubwo agwa ku mirongo y’imbere ku rugamba.
Usibye ni byo, leta yavuze ko hazategurwa imihango yo ku musezera bwa nyuma ku rwego rw’igihugu izabera i Kinshasa kugira ngo ahabwe agaciro kamukwiye.
Urupfu rwa Maj Gen Peter Cirumwami rwabanje gutangazwa n’umutwe wa M23, aho wahamije ko yaguye ku musozi wa Kasengezi arashwe n’abasirikare bawo.
General Cirumwami wapfuye, yakunze kugaragara nk’ushigikiye cyane imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo, ahanini muri iyi ntambara leta ya Kinshasa ihanganyemo n’u mutwe wa M23.
Raporo nyinshi z’impuguke za LONI zagiye zigaragaza ko Maj Gen Peter Cirumwami ko ari we wari umuhuza ukomeye w’ubutegetsi bwa Kinshasa n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze iyo mu Rwanda mu 1994.
Cirumwami yishwe mu gihe M23 yatangaje ku wa 23/01/2025, ko igiye gufata umujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.