• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 26, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Abacanshuro benshi bafashaga FARDC ku rwanya M23 bahungiye mu Rwanda.

minebwenews by minebwenews
January 29, 2025
in Regional Politics
0
Abacanshuro benshi bafashaga FARDC ku rwanya M23 bahungiye mu Rwanda.
104
SHARES
2.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Abacanshuro benshi bafashaga FARDC ku rwanya M23 bahungiye mu Rwanda.

Abarwanyi ba bacanshuro b’Abazungu biganjemo abo muri Romania bahungiye mu Rwanda bahunze umutwe wa M23 nyuma yaho ufashe i Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

READ ALSO

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 29/01/2025, ni bwo itsinda ry’abarwanyi bahoraga bafasha FARDC kurwanya umutwe wa M23 binjiye mu Rwanda.

Amakuru avuga ko baciye ku mupaka wa Gisenyi na Goma. Bakaba bahunze mu gihe umutwe wa M23 wabarushije imbaraga ufata uyu mujyi wa Goma uherereye mu Burasirazuba bwa RDC.

Inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda zivuga ko aba barwanyi binjiye mu gihugu cyabo bahunze M23 ari 288.

Kandi ko biganjemo abakomoka muri Romania, aha ku mupaka bahise burizwa za bus bajanwa i Kigali.

Ni amakuru kandi yanemejwe n’umuvugizi w’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda, aho yatangaje ko aba barwanyi bahita burizwa indege bagasubizwa mu gihugu cyabo.

Inzego z’umutekano, zabanje kubasaka barimo kwinjira. Bamwe muri bo basanganywe ibipfunyika binini by’amadolari y’Amerika.

Ibinyamakuru byo muri Romania byatangaje ko ubwo intambara yari ikomeye muri Goma, aba bacanshuro bahungiye muri Hotel imwe iri mu mujyi wa Goma, bakabwira M23 ko bashyize intwaro zabo hasi.

Ibyo binyamakuru byanavuze ko aba barwanyi biganjemo abahoze mu gisirikare, ariko kubu bari bakorera ikigo cyigenga gifitanye amasezerano na Leta y’i Kinshasa.

Ndetse kandi bikavugwa ko imiryango yabo ikomeje kwegera Leta ya Romania kugira ngo ibafashe batahe.

M23 yo ivuga ko ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi bwazanye aba bacanshuro b’Abazungu kuyifasha kurwanya m23, kandi ko buri umwe ku kwezi ahembwa amadolari igihumbi.

Ariko iyi Leta y’i Kinshasa yagiye ivuga ko bazanye aba barwanyi kugira ngo batoze igisirikare cyabo kurwana.

Gusa, bizwi ko amasezerano mpuzamahanga ku bijyanye n’intambara abuza ikoreshwa ry’abacanshuro mu ntambara.

Tags: AbacanshuroGomaRwanda

Related Posts

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka
Regional Politics

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

September 25, 2026
Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe
Regional Politics

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

September 25, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC

September 25, 2026
RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit
Regional Politics

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit

September 24, 2026
Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead
Conflict & Security

Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead

September 24, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC

September 15, 2026
Next Post
Agezweho y’urugamba rukomeye hagati ya M23 n’ingabo za Congo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ibivugwa n'umukunzi wa m23 ku ntambara uyu mutwe urimo muri Kivu y'Epfo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?