• About Us
  • Privacy Policy
Sunday, November 1, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Urujya n’uruza rw’abantu n’imodoka byatangiye kugaragara mu mujyi wa Goma.

minebwenews by minebwenews
January 30, 2025
in Regional Politics
0
Urujya n’uruza rw’abantu n’imodoka byatangiye kugaragara mu mujyi wa Goma.
98
SHARES
2.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Urujya n’uruza rw’abantu n’imodoka byatangiye kugaragara mu mujyi wa Goma.

Umutekano wamaze kugaruka mu mujyi wa Goma nyuma y’uko M23 ifashe uyu mujyi ufatwa nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Nyuma y’aho umujyi wa Goma utangiye kugenzura n’abarwanyi ba M23 , amakuru ava yo avuga ko hatangiye kuba umutekano mwiza. Ibyanatumye zimwe mu mpunzi zari zarahungiye mu Rwanda ziwugarukamo.

Impunzi zahungutse, nk’uko bikomeje gutangazwa n’ibitangaza makuru byinshi, zibarirwa muri 275.

Inyinshi muri izi mpunzi ni abari bashyizwe mu nkambi yagateganyo ya Rugerero iri mu nkengero z’umujyi wa Rubavu mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Aba biganjemo abaturage batari bafite ubushobozi bwo kwikodeshereza inzu mu mujyi wa Rubavu cyangwa imiryango bwite ibakira.

Abandi muri izi mpunzi bagera kuri 68 bagiye gucumbika mu miryango yabo ituye mu karere ka Rubavu.

Izi mpunzi zavuye muri iyi nkambi ziriyongera ku zirenga 600 zaraye zitashye zisubira i Goma nyuma y’aho M23 ifashe uyu mujyi wa Goma.

Gusa mu mihanda y’uyu mujyi wa Goma, nk’uko abariyo babibwiye Minembwe.com iracyarimo ibonekamo imbunda, amasasu n’imyambaro ya gisirikare, byatawe na FARDC na Wazalendo, aho ndetse hari kuboneka n’ibindi bikoresho bitarakurwa mu nzira, bityo bikaba biteje akavuyo.

Ikindi kitaratungana mu mujyi wa Goma ni uko hakiri ibura ry’amazi, umuriro, ndetse n’uburyo bw’itumanaho kuko bavuga ko bibagiraho ingaruka zitandukanye.

Ariko kubijyanye n’umutekano muri uyu mujyi hari ituze ryinshi. Amakuru kandi avuga ko ingabo z’uyu mutwe wa M23 nyuma yo gufata uyu mujyi wa Goma abenshi muri zo berekeje muri Kivu y’Amajy’epfo aho bagenda bagazura ibirindiro by’uyu mutwe.

Tags: GomaImpunziUrujya n'uruza

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?