Amasasu Fardc yaraye irasa mu Mikenke menya ukwayo.
Mu ijoro ryaraye rikeye Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zarasaguye amasasu menshi mu Mikenke, bikavugwa ko zarimo zisaba guhabwa amafaranga yabo yuzuye, kuko yagabanyijweho, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Mikenke ni agace gaherereye muri Secteur ya Itombwe muri teritware ya Mwenga, mu ntara ya Kivu y’Epfo. Ni agace kandi katari mu ntera ndende na Minembwe muri Fizi, kuko ubariranije n’ink’ibirometero 9 uvuye muri Minembwe centre.
Amasasu yarasiwe muri aka gace yatangiye kumvikana igihe c’isaha imwe kugeza igihe cya saa tanu z’iri joro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 01/02/2025. Ni amasasu yumvikanye no kubantu batuye mu Kalingi ndetse na Lwitsankuko no mu tundi duce turi mu nkengero zayo.
Nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga n’uko urwo rusaku rw’imbunda, ari abasirikare ba Leta bakorera muri aka gace barimo barasa.
Bikavugwa ko amafaranga bahembwaga ku kwezi buri musirikare bagendaga bamukuraho idorali z’Amerika 20. Ibyo bikaba byaratumye bivumburira ubuyobozi bwabo barasagura amasasu yo kwica nabi.
Umusirikare muto yahoraga ahabwa ku kwezi idolari 100, bivuze ko yakuweho 20 akaba yarahawe 80$.
Sibyo byonyine kuko kandi aba basirikare ntibahawe ibyo kurya.
Aya makuru avuga ko aba basirikare barimo barasa barangiza bakavuga bati: “Tunaitaji pesa zetu na chakula.” Ugenekereje mu kinyamulenge bivuze ko bavugaga bati: “Turashaka ifaranga zacu n’ibyokurya.”
Ibi bibaye ku nshuro ya gatatu, abasirikare ba Congo bakorera mu misozi miremire bivumburira ubuyobozi bwabo aho babushinja kurya imishahara yabo barangiza bakabahemba ibice. Igitangaje aba basirikare banavuga ko amafaranga yabo ava kuri region yuzuye ariko ko agenda akurwaho n’ubuyobozi bwo muri Secteur no mu ma brigade.
Gusa iryo rasagura ry’abasirikare ba Fardc ryatumye abaturiye ibyo bice bikanga, bamwe muribo babungira mu bihuru abandi ku misozi.