Ingabo za FARDC zahawe amasaha ntarengwa yo kuba zavuye muri Bukavu.
Abaturage baturiye umujyi wa Bukavu bahaye ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, n’abambari bazo, amasaha 48 yo kuba zavuye muri uyu mujyi wa Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo.
Ni kuri iki Cyumweru tariki ya 09/02/2025, abaturage baturiye umujyi wa Bukavu basabye ingabo z’iki gihugu cyabo kuva muri uyu mujyi.
Ubu busabe babusabye ubwo bari mu myigaragambyo yo kwamagana izo ngabo n’abarwanyi ba Wazalendo, aho babashinja kwica no gusahura imitungo y’aba baturage.
Iyi myigaragambyo yakozwe nyuma y’aho abantu icyenda biciwe mu majyaruguru ya Bukavu muri Miti, Kabamba, Katana na Kavumu.
Aba bari muri iyi myigaragambyo bahuye na guverineri w’iyi Ntara ya Kivu y’Epfo, bamugaragariza ibibazo byabo, bamusaba ko ingabo za FARDC na Wazalendo bakurwa mu duce batuyemo kubera ibikorwa by’urugomo bibagaragaraho.
Iyi myigaragambyo ikaba yarakozwe mu gihe ku munsi w’ejo, habaye inama ya SADC na EAC aho yemeje ko ingabo z’ibihugu by’amahanga ziri mu Burarasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo zitari mu butumwa bw’amahoro zigomba kuvanwayo vuba.
Iyi nama kandi yasabye ko leta ya Kinshasa yakorana ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’uwa M23, ndetse n’ibiganiro by’i Luanda na Nairobi bigasubukurwa.