Tshisekedi uyoboye igice kimwe cya RDC yashinjwe kugirwa inama akayanga.
Umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na Repubulika ya demokorasi ya Congo, perezida wa Angola, João Lourenço, yahishuye ko yagiriye inama mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi, yo gukemura ibibazo by’intambara biri mu gihugu cye akayanga.
Lourenço yavuze ko mu mpera z’umwaka ushize, hari intambwe yari yatewe ifatika hagati y’u Rwanda na RDC, ngo kuko u Rwanda rwari rwemeye gukuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi, RDC nayo yemeye gusenya umutwe wa FDLR.
Avuga ko n’ubundi kwaraho bagomba guhera bagakemura amakimbirane y’intambara ari mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokorasi ya Congo.
Yavuze ko muri iki gihe, umugabane wa Afrika uri mu bihe bigoye by’amakimbirane, atanga urugero ku bibazo by’u Rwanda na RDC ariko ko hari n’andi ari muri Mozambique na Sudani.
Bwana perezida João Lourenço, ugiye kuyobora Afrika yunze Ubumwe, yavuze ko muri manda ye ibi bibazo bigomba kwitabwaho, ariko by’umwihariko ku kibazo cy’u Rwanda na RDC, yavuze ko hagiye gushakwa umuhuza kuko byose bigomba kurebwaho mu nshingano za perezida wa AU.
Ubwo uyu mukuru w’igihugu cya Angola yaganiraga n’igitangazamakuru cya Jeunne Afrique, yagarutse ku kibazo cy’intambara ihanganishije umutwe wa m23 n’ingabo za RDC. Avuga ko kuva yahabwa inshingano z’ubuhuza, amasezerano y’amahoro yaganishaga ku nzira y’ibiganiro ariko ntavuge ku mutwe wa m23 kuko wo warebwaga n’ibiganiro bya Nairobi bigamije gukemura ikibazo cy’imitwe y’itwaje imbunda muri RDC.
Yagize ati: “Ibyo bivuze ko abayobozi ba Congo bari bazi ko hagomba kubaho ibiganiro n’impande zose harimo na m23. Kandi twabigiriyemo inama perezida Félix Tshisekedi dushingiye ku rugero rwacu.”
Yakomeje agira ati: “Nk’uko ubizi, Angola yabayemo intambara. Kugira ngo irangire, byasabye ko habaho ibiganiro n’impande zose. Kabone nubwo hari abateye igihugu cyacu, twaganiriye n’ingabo za Afrika y’Epfo zo ku butegetsi bwa Apartheid, ibiganiro byagejeje ku masezerano ya New York mu 1988 bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Kuva kandi umutwe wa Unita wo muri Angola nawo wari mu kibazo twaganiriye nawo.”
Perezida João Lourenço yavuze ko Tshisekedi yibukijwe ibi inshuro nyinshi, ariko ntiyabiha agaciro.
Lourenço yasoje avuga ko bigoye gushyira iherezo ry’intambara ihanganishije abantu bo mu gihugu kimwe, ariko ko kugira ngo ubigereho bisaba gukoresha ibiganiro, kandi ko nta yindi nzira itariyo.