Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Tshisekedi uyoboye igice kimwe cya RDC yashinjwe kugirwa inama akayanga.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
February 14, 2025
in Regional Politics
0
Bwa mbere Tshisekedi avuze icyo agiye gukora, nyuma y’ifatwa rya Goma.
100
SHARES
2.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Tshisekedi uyoboye igice kimwe cya RDC yashinjwe kugirwa inama akayanga.

You might also like

Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

Umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na Repubulika ya demokorasi ya Congo, perezida wa Angola, João Lourenço, yahishuye ko yagiriye inama mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi, yo gukemura ibibazo by’intambara biri mu gihugu cye akayanga.

Lourenço yavuze ko mu mpera z’umwaka ushize, hari intambwe yari yatewe ifatika hagati y’u Rwanda na RDC, ngo kuko u Rwanda rwari rwemeye gukuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi, RDC nayo yemeye gusenya umutwe wa FDLR.

Avuga ko n’ubundi kwaraho bagomba guhera bagakemura amakimbirane y’intambara ari mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokorasi ya Congo.

Yavuze ko muri iki gihe, umugabane wa Afrika uri mu bihe bigoye by’amakimbirane, atanga urugero ku bibazo by’u Rwanda na RDC ariko ko hari n’andi ari muri Mozambique na Sudani.

Bwana perezida João Lourenço, ugiye kuyobora Afrika yunze Ubumwe, yavuze ko muri manda ye ibi bibazo bigomba kwitabwaho, ariko by’umwihariko ku kibazo cy’u Rwanda na RDC, yavuze ko hagiye gushakwa umuhuza kuko byose bigomba kurebwaho mu nshingano za perezida wa AU.

Ubwo uyu mukuru w’igihugu cya Angola yaganiraga n’igitangazamakuru cya Jeunne Afrique, yagarutse ku kibazo cy’intambara ihanganishije umutwe wa m23 n’ingabo za RDC. Avuga ko kuva yahabwa inshingano z’ubuhuza, amasezerano y’amahoro yaganishaga ku nzira y’ibiganiro ariko ntavuge ku mutwe wa m23 kuko wo warebwaga n’ibiganiro bya Nairobi bigamije gukemura ikibazo cy’imitwe y’itwaje imbunda muri RDC.

Yagize ati: “Ibyo bivuze ko abayobozi ba Congo bari bazi ko hagomba kubaho ibiganiro n’impande zose harimo na m23. Kandi twabigiriyemo inama perezida Félix Tshisekedi dushingiye ku rugero rwacu.”

Yakomeje agira ati: “Nk’uko ubizi, Angola yabayemo intambara. Kugira ngo irangire, byasabye ko habaho ibiganiro n’impande zose. Kabone nubwo hari abateye igihugu cyacu, twaganiriye n’ingabo za Afrika y’Epfo zo ku butegetsi bwa Apartheid, ibiganiro byagejeje ku masezerano ya New York mu 1988 bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Kuva kandi umutwe wa Unita wo muri Angola nawo wari mu kibazo twaganiriye nawo.”

Perezida João Lourenço yavuze ko Tshisekedi yibukijwe ibi inshuro nyinshi, ariko ntiyabiha agaciro.

Lourenço yasoje avuga ko bigoye gushyira iherezo ry’intambara ihanganishije abantu bo mu gihugu kimwe, ariko ko kugira ngo ubigereho bisaba gukoresha ibiganiro, kandi ko nta yindi nzira itariyo.

Tags: LourencoTshisekedi
Share40Tweet25Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

by Bruce Bahanda
June 7, 2025
0
Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

Kwa Tshisekedi barakajwe n'itsinda ry'abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23. Repubulika ya demokarasi ya Congo yagaragaje ko yababajwe n'urwego rwa karere ka Afrika y'ibiyaga bigari rushinzwe kugenzura...

Read moreDetails

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

Perezida Tshisekedi yakiriye wa munyapolitiki uheruka kwibasira Kabila. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yakiriye umunyapolitiki wo muri iki gihugu Martin Fayulu uheruka gutangaza ko...

Read moreDetails

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
AFC/M23 yatangaje igikorwa iri bwereke Isi kuri uyu wa 5.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ryatangaje ko ryakiriye umunyapolitiki Marcelin Cishambo, kandi ko yazanye n'abandi banyapolitiki barimo n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi...

Read moreDetails

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo. Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yahakanye ibivugwa ko iri mu kwibasira abasirikare ba kuru ba FARDC...

Read moreDetails

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba.

by Bruce Bahanda
June 3, 2025
0
Icyifuzo cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi cyatewe ishoti.

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba. Umunyapolitiki uri mubasanzwe badacana uwaka n'ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Congo, Martin Fayulu, byamenyekanye ko uyu mukuru w'iki gihugu yamwemereye...

Read moreDetails
Next Post
Ingabo z’u Burundi zirutse amasigamana zihunga M23.

Ingabo z'u Burundi zirutse amasigamana zihunga M23.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?