• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, October 18, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Twirwaneho yavugutiye umuti FARDC n’abambari bayo mu Minembwe.

minebwenews by minebwenews
February 14, 2025
in Regional Politics
0
Twirwaneho yavugutiye umuti FARDC n’abambari bayo mu Minembwe.
162
SHARES
4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Twirwaneho yavugutiye umuti FARDC n’abambari bayo mu Minembwe.

You might also like

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ibyumviakanyweho i Doha hagati ya RDC na M23, Amerika yabivuzeho

Abanyamulenge bo mu itsinda ry’irwanaho mu Minembwe muri Kivu y’Amajy’epfo, birukanye FARDC na Wazalendo ku kibuga cy’indege kiri ku Kiziba mu Minembwe no mu nkengero za centre ya Madegu, ariho mu mujyi wa Minembwe, kuri uyu wa gatanu tariki ya 13/02/2025.

Itangazo rigenewe Abanyamakuru Twirwaneho yashyize hanze uyu munsi, rivuga ko yamaganye ibitero bya FARDC n’abambari bayo baheruka kugaba mu baturage ba Minembwe na Mikenke, ikaba yarigaragajemo ko yabigabye tariki ya 10 n’iya 11/02/2025.

Iri tangazo riteweho umukono n’umuvugizi wa Twirwaneho, Ndakize Kamasa Welcome, rishinja ingabo zo muri brigade ya 21 ifite icyicaro gikuru mu Minembwe gufatanya na Wazalendo, kwica abasivili n’abungeri b’inka mu Minkenke bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.

Ni itangazo rivuga kandi ko aba basirikare n’aba barwanyi bo muri uyu mutwe wa Maï-Maï, muri ibyo bitero bagabye mu ikambi y’impunzi iri mu Minkenke babikomerekerejemo umudamu w’Umunyamulenge ku wa kabiri w’iki Cyumweru, ndetse kandi banyaga n’inka zaba Banyamulenge 30.

Rikomeza rivuga ko ibyo bitero bya FARDC yabikomeje n’ahar’ejo, aho kandi yabigabye mu muhana w’i Gakenke, kandi ko byaguyemo abasivili batanu abandi benshi babikomerekeramo, n’ibintu byinshi by’aba baturage birangirika.

Twirwaneho yakomeje ivuga ko n’uyu munsi iri huriro rirwanirira Leta ya Kinshasa ryagabye ibitero mu mihana y’Abanyamulenge myinshi, irimo Kiziba ahari ikibuga cy’indege cya Minembwe, Muzinda na Runundu.

Muri iri tangazo Twirwaneho yashimangiye ko igiye kurwana yivuye inyuma, kugira ngo irengere abaturage n’ibyabo.

Ari no muri ubwo buryo yirukanye ingabo za FARDC na Wazalendo ku kibuga cy’indege cya Minembwe na Muzinda.

Amakuru yo ku ruhande avuga ko kuri ubu aba birwanaho bafashe i Bitaro biherereye ku Kiziba, kwa Mugaju no kwa General Pacifique.

Ati: “Abacyu bari ku bitaro, kwa Mugaju abandi kwa General Masunzu.”

Aya makuru akomeza avuga ko uyu munsi habaye imirwano ikaze ariko ko Imana yarwanye ku ruhande rwa Twirwaneho.

Ati: “Iyi ntambara yatangiye saa 6:00 Am, yari ikomeye. Imana yarwanye ku ruhande rw’Abanyamulenge. Icyo turakizirikana.”

Binavugwa kandi ko hari ingabo za FARDC zatanze umusaada zivuye mu Minkenke, ariko zisubirayo ntawugiye kuzitanga.

Ati: “Mu Mikenke FARDC yahavuye itabaye ababo, ariko yisubiza inyuma nta wugiye kuyitanga.”

Tags: FardcMinembweTwirwanehoumuti
Share65Tweet41Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate Abarundi mu mujyi wa Bujumbura bawutwikiyemo imodoka ifite pulake y'u Rwanda nyuma y'amagambo yatangajwe n'umushoramari w'Umunyarwanda Sadate Munyakazi. Iyi modoka...

Read moreDetails

Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 17, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda Amakuru aturuka mu gihugu cy'u Burundi avuga ko perezida w'iki gihugu Evariste Ndayishimiye, yategetse imbonerakure...

Read moreDetails

Ibyumviakanyweho i Doha hagati ya RDC na M23, Amerika yabivuzeho

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Ibyumviakanyweho i Doha hagati ya RDC na M23, Amerika yabivuzeho

Ibyumviakanyweho i Doha hagati ya RDC na M23, Amerika yabivuzeho Leta Zunze ubumwe z'Amerika zashimye umwanzuro wafatiwe mu biganiro by'i Doha muri Qatar wo guhagarika imirwano hagati y'Ingabo...

Read moreDetails

“Igikwiye nuko borasa perezida Tshisekedi amatwi akaziba”-senateri Evode

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Perezida w’igihugu na cyo kirimo intambara ikomeye, ya tumiye Tshisekedi wa RDC, anahishyura ibyo ibihugu byombi bigiye gufatanya

"Igikwiye nuko borasa perezida Tshisekedi amatwi akaziba"-senateri Evode Umunyarwanda Evode Uwizeyimana umunyamategeko akaba ari n'umusenateri muri Leta y'u Rwanda, yatangaje ko imyitwarire ya perezida wa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Perezida Tshisekedi yivuguruje kubyo aheruka gutangaza

by Bahanda Bruce
October 12, 2025
1
Perezida w’igihugu na cyo kirimo intambara ikomeye, ya tumiye Tshisekedi wa RDC, anahishyura ibyo ibihugu byombi bigiye gufatanya

Perezida Tshisekedi yivuguruje kubyo aheruka gutangaza Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yatangaje ko ibyo yavuze abizi, kandi ko abatamuzi ari bo bavuga ko yapfukamiye...

Read moreDetails
Next Post
Kera kabaye, basabwe guhunga bakava i Kinshasa n’i Bukavu.

M23 yafashe Bukavu ihirukana ingabo z'u Burundi n'iza Congo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?