• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, October 26, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Religion

Imana ibinyujije muri m23 Abanyamulenge batangiye kubona imbaraga zayo.

minebwenews by minebwenews
February 15, 2025
in Religion
0
Imana ibinyujije muri m23 Abanyamulenge batangiye kubona imbaraga zayo.
133
SHARES
3.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Imana ibinyujije muri m23 Abanyamulenge batangiye kubona imbaraga zayo.

Imana yasubije amasengesho y’abagore ba Banyamulenge bamaze iminsi ku musozi bayisaba ku bafungurira Rutebuka Rutenja wari warafunzwe azira uko yaremwe; umutwe wa M23 nyuma y’aho ufashe i Bukavu uhita imukura mu nzu y’imbohe.

Mu mwaka w’ 2021 ahagana mu ntangiriro zawo, ni bwo ingabo za FARDC zo muri brigade ya 12 zafunze Rutebuka.

Ubwo zamufataga zasobanuye ko zimujije kuba ari Twirwaneho. Icyo gihe akaba ari bwo iritsinda ry’Abanyamulenge ryarimo ry’irwanaho, kuko FARDC ibinyujije muri Maï-Maï yabagabagaho ibitero kugira ngo ibarimbure abatarambutse ibangaze.

Nyuma yuko yari amaze gufatwa, abagore n’abakobwa ba Banyamulenge bihaye ku murwanirira bakoresheje gusenga, kandi amasengesho yabo bayakoreye ku kibuga cy’indege cya Minembwe. Gusa, muri icyo gihe byabaye ibyubusa kuko byarangiye bamukuye mu Minembwe bamwohereza i Bukavu akaba ari ho yari agifungiwe kugeza ubu.

Habaye ejo hashize tariki ya 14/02/2025, umutwe wa M23 ufata umujyi wa Bukavu. Ni nyuma y’uko uwo mutwe wari wamaze gufata ikibuga cy’indege cya Kavumu n’inkengero zacyo hafi n’uyu mujyi wa Bukavu.

Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko i Bukavu hatigeze haba imirwano ikaze, ngo kuko ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta rimaze kubona ingabo ziyobowe na Major Gen Sultan Makenga zifashe Kavumu n’ikibuga cy’indege, zahise zihunga ziva i Bukavu zerekeza mu Kibaya cya Rusizi, ndetse abarimo abasirikare b’u Burundi benshi bahungiye ku mupaka wa RDC n’u Burundi.

Ubwo M23 yarimaze gufata Bukavu, abari bafunzwe barafunguwe na Rutebuka nawe abafungurwamo.

Ibi byatumye Abanyamulenge bashima Imana.

Bamwe muri bo abavuganye na Minembwe.com, bagize bati: “M23 turayishimiye, yemeye kuba igikoresho cy’Imana. Muri abakozi b’ishobora byose. Biradutangaje ngo Rutebuka yafunguwe. Imana ihabwe icyubahiro.”

Ndetse no kumbuga nkoranyambaga zitandukanye, Abanyamulenge bakomeje gushima Imana yahinduye M23 kuba inkoni ikubita abanzi babo.

Ni mu gihe Leta ya Kinshasa yarimaze igihe izonga abo mu bwoko bw’Abanyamulenge. Aho bamwe bari basigaye bicwa nk’inyamanswa, abatishwe bagatabwa mu mazu y’imbohe.

Nyamara nubwo abari i Bukavu bafunguwe, ariko abagifungiwe i Kinshasa n’ahandi mu zindi Ntara baracyakomeje kubabaza aba Banyamulenge, kuko bafunzwe bazira ubwoko bwabo.

Tags: BukavuImanaRutebuka

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?