Nyuma ya Minembwe, Twirwaneho yigaruriye ikindi kigo cya FARDC gikomeye.
Twirwaneho igamije kurwanirira Abanyamulenge batotezwa, bakicwa n’ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, aho bubica bubinyujije mu mitwe yitwaje intwaro ya Maï-Maï n’indi iyishamikiyeho, nyuma y’uko ahar’ejo yafashe ibiro bya komine ya Minembwe n’ibigo bikomeye by’ingabo za Leta byo muri aka gace, yigaruriye na Mikenke.
Ahagana isaha ya saa tanu z’iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, Twirwaneho yinjiye muri centre ya Minkenke iyarimo ibirindiro bikomeye by’ingabo za FARDC.
Minembwe.com yamenye ko aba basore ba Twirwaneho binjiye muri iki gice, mu gihe ingabo za FARDC zari zacyikuyemo zirahunga nta mirwano ibaye.
Ni amakuru kandi yemejwe n’abaturage baturiye mu Mikenke, aho bagize bati: “Twirwaneho yafashe i centre ya Mikenke. Nta mirwano yabaye, FARDC yahunze.”
Mikenke ni agace gaherereye muri Secteur ya Itombwe, teritwari ya Mwenga. Aka gace kakaba gatuwe n’Abanyamulenge, Ababembe n’Abapfulero ndetse n’Abanyindu.
Mu myaka mike ishize aha mu Mikenke hashyinzwe inkambi y’abantu bahunze intambara mu Kamombo, Turambo n’ibindi bice byo mu Cyohagati.
Ni agace kandi gasanzwe gakorerwamo ubucuruzi ahanini bujanye n’ubw’inka n’andi matungo magufi n’ibindi bitandukanye.
Twirwaneho yigaruriye aka gace ka Minkenke mu gihe ku munsi w’ejo hashize yafashe ibigo bikomeye by’ingabo za FARDC, birimo icyicaro gikuru cya brigade ya 21, icya Regima y’i Lundu n’icya Kiziba cyarebaga ikibuga cy’indege cyaho.
Sibyo gusa kuko kandi yafashe na Centre ya Minembwe ndetse n’ibiro bya Komine yayo.
Aya makuru akomeza avuga ko izi ngabo zari mu Minkenke zahaye iy’i Ndondo ya Bijombo ahari abandi basirikare ba FARDC.
Kuri ubu Twirwaneho iragenzura Mikenke na Minembwe. Ku rundi ruhande, hari n’amashusho yagiye hanze agaragaza uburyo abaturage bayakiriye, aho ndetse humvikanye n’amajwi y’abo baturage bagira bati: “Turabakiriye ba data. Katanyama zatumutse!”
Hari ahandi w’umva bari kuririmba bashima Imana yashoboje Twirwaneho kwirukana ingabo za FARDC.
Nubwo bivugwa ko FARDC yahaye inzira y’i Ndondo iva mu Mikenke, ariko andi makuru yo ku ruhande avuga ko abandi basirikare batari bake banyuze inzira yo kwa Mulima.
Hagataho, umutekano uri kugenda urushaho kuba mwiza, mu bice byose Twirwaneho igenzura, kuko abaturage bishimiye intsinzi yabo, ndetse bamwe muri bo bavuga ko aya ari amateka akomeye, kandi ko azigishwa abana babo mu mashuri.