Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home History

Ibyo wa menya kuri Jenerali Makanika, intwari idasanzwe mu Banyamulenge.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
February 22, 2025
in History
0
Ibyo wa menya kuri Jenerali Makanika, intwari idasanzwe mu Banyamulenge.
85
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibyo wa menya kuri Jenerali Makanika, intwari idasanzwe mu Banyamulenge.

You might also like

YouTube Chanel nshya ya CNTR, amakuru kuriyo.

Kabila yababajwe n’urupfu rwa Gen.Sikatende agira n’icyo aruvugaho.

Umuryango wa Gen.Sikatende watanze umucyo kurupfu rwe.

Jenerali Rukunda Michel uzwi cyane nka Makanika, intwari muri Congo, by’umwihariko mu Banyamulenge; urupfu rwe rwemejwe n’Ubuyobozi bwa Twirwaneho yarabereye umuyobozi mukuru mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 21/02/2025.

Byari mu itangazo ubu buyobozi bwa Twirwaneho bwashyize hanze, rigamije kumenyesha Abanyamulenge n’inshuti zabo ko intwari yabo yataburutse.

Muri iryo tangazo, Twirwaneho yavuze ko Jenerali Rukunda yahitanywe n’igitero FARDC yagabye ikoresheje indege itagira umupilote, izwi nka drone.

Rigaragaza ko yarari i Gakangala mu Minembwe, kandi ko n’iriya drone yaturutse i Kisangani ku cyicaro gikuru cya zone ya gatatu y’ingabo za Leta ya Kinshasa, irebwa na Lt.Gen. Pacifique Masunzu.

Nyuma y’urupfu rwa Makanika, imiryango myinshi n’amahuriro ahuza Abanyamulenge yagiye itangazo akababaro irimo kubera urupfu rwa Jenerali Makanika bemeza ko ari intwari yaguye ku rugamba rwo kurengera ubwoko bwabo bwicwa na Leta y’iki gihugu(RDC ), aho ibaziza uko baremwe.

Uyu musirikare yavuye mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, afite ipeti rya Colonel ajya ahatuwe n’Abanyamulenge hazwi nk’i Mulenge muri Kivu y’Amajy’epfo, avuga ko agiye kurwanira ubwoko bwe bwicwaga.

Kuva mu mwaka w’2017 kugeza uyu munsi hagiye haba imirwano hagati ya Twirwaneho n’ingabo za RDC mu misozi ya Fizi na Mwenga, ndetse n’iya Uvira.

Rero, mu minsi mike ishize, Jenerali Makanika uvuga ko arwanya ubwicyanyi n’akarengane gakorerwa Abanyamulenge muri RDC, yumvikanye atangaza ko yashyigikira uwo ari we wese, urwanira ukubaho kwabo, harimo n’umutwe wa M23, urwanira uburenganzira bw’abicwa kubera ubwoko bwabo.

Minembwe.com yamenye ko kiriya gitero cya drone cyahitanye ubuzima bwa Makanika cyabaye ahagana saa yine za mu gitondo ku wa Gatatu.

Makanika uwo ari we:
Bivugwa ko yari umubyeyi ufite abana n’umugore umwe . Yakundaga gusenga no gutaramira Imana; ndetse yakundaga nokuba mu magurupe y’abanyamasengesho, kuko nawe yarabikoraga kandi neza. Umwe yabwiye Minembwe.com ko yagiraga n’impano yo kubona ibihishwe, ariko ntabyinshi yabivuzeho.

Makanika yavugaga ko atuye mu Minembwe kandi ibirindiro bikuru bya Twirwaneho biri ahitwa mu Bijabo.

Iyi ntwari idasanzwe mu Banyamulenge, yinjiye igisirikare mu Nkotanyi mu Rwanda mu 1994. Ubwo izi ngabo z’u Rwanda zatabaraga Abanyamulenge bicwaga n’ingabo za perezida Mobutu mu 1996, nawe yaratabaye bararwana kugeza babohoje Zaïre yose, iyaje kwitwa Congo.

Rukunda Michel ni Umunyamulenge wabaye umusirikare wa Congo afite ipeti rya Colonel, yakivuyemo mu 2020 atorotse aho yakoreraga muri teritware ya Walikale muri Kivu Yaruguru, nk’uko byemejwe n’igisirikare icyo gihe.

Ubwo yari amaze kugera mu bice by’i Ndondo ya Bijombo, yavuze ko yavuye mu gisirikare ngo aje “gufasha kurengera ubwoko bwabo bwari bukomeje kwicwa” mu gace ka Minembwe.

Yumvikanye kenshi anenga igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo kunanirwa kurengera Abanyamulenge akanashinja ingabo z’iki gihugu gufasha imitwe y’abarwanyi bo mu moko y’Abapfulero, Abanyindu n’Ababembe kwibasira Abanyamulenge.

Muri ririya tangazo rya Twirwaneho ryemeza urupfu rwa Jenerali Makanika, hari aho rivuga ko “mu maraso ya Jenerali Makanika hazavuka ba Makanika benshi, kandi ko ibyo kwirwanaho yaharaniye bitaza sozwa Abanyamulenge bataragera ku mahoro arambye.”

Tubibutsa ko nyuma y’iminsi itatu gusa, Makanika atabarutse, Twirwaneho yafashe komine ya Minembwe, ifata kandi n’ibigo bya gisirikare bikomeye birimo n’uko uyu munsi yabohoje agace ka Mikenke karimo ibirindiro bikomeye by’i ngabo za FARDC.

Tags: AbanyamulengeMakanikaMinembweTwirwaneho
Share34Tweet21Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

YouTube Chanel nshya ya CNTR, amakuru kuriyo.

by Bruce Bahanda
June 7, 2025
0
YouTube Chanel nshya ya CNTR, amakuru kuriyo.

YouTube Chanel nshya ya CNTR, amakuru kuriyo. Felix Ntezeyombi wafunguye YouTube Chanel nshya iyo yahaye izina rya CNTR (Congo nshya Tv and radio), ni Umunyamulenge washatse kugira umusanzu...

Read moreDetails

Kabila yababajwe n’urupfu rwa Gen.Sikatende agira n’icyo aruvugaho.

by Bruce Bahanda
June 6, 2025
0
Umuryango wa Gen.Sikatende watanze umucyo kurupfu rwe.

Kabila yababajwe n'urupfu rwa Gen.Sikatende agira n'icyo aruvugaho. Joseph Kabila Kabange wabaye umukuru w'igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yashenguwe n'urupfu rwa general Sikatende uheruka gupfira muri...

Read moreDetails

Umuryango wa Gen.Sikatende watanze umucyo kurupfu rwe.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Umuryango wa Gen.Sikatende watanze umucyo kurupfu rwe.

Umuryango wa Gen.Sikatende watanze umucyo kurupfu rwe. General Sikatende Dieudonne wari uzwi cyane ku izina rya Mutupeke munyeshyamba za Mai Mai i Lulenge muri teritware ya Fizi mu...

Read moreDetails

Umukozi w’Imana Rutayisire wagize uruhare runini mu guhuza Abanyarwanda ni nde?

by Bruce Bahanda
June 3, 2025
0
Umukozi w’Imana Rutayisire wagize uruhare runini mu guhuza Abanyarwanda ni nde?

Umukozi w'Imana Rutayisire wagize uruhare runini mu guhuza Abanyarwanda ni nde? Pasiteri Antoine Rutayisire ni umwe mu bakozi b'Imana bamenyekanye cyane mu Rwanda no mu karere, azwi cyane...

Read moreDetails

Bidasubirwaho amasengesho y’abanyeshuri bo mu Bibogobogo arashubijwe.

by Bruce Bahanda
June 2, 2025
0
Mu Bibogobogo bongeye kugarurirwa icyizere ko abanyeshuri baho bashobora gukora dissertation, menya impamvu.

Bidasubirwaho amasengesho y'abanyeshuri bo mu Bibogobogo arasubijwe. Abanya-Bibogobogo, yaba abanyeshuri n'ababyeyi babo, barahimbaza Imana nyuma y'uko inspecteur w'amashuri amaze kugeza ibizamini bizwi nka dissertation mu Bibogobogo, by'abanyeshuri bo...

Read moreDetails
Next Post
Twirwaneho yakiriwe n’abaturage ubwo yasesekaraga mu Mikenke.

Twirwaneho yakiriwe n'abaturage ubwo yasesekaraga mu Mikenke.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?